Nyuma yuko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko hari abakobwa bashakwa bataruruza imyaka 18, bityo ababyeyi babo bagafata inshingano zo gutunga urwo rugo rushya, bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo bagaragaza ko gushinga ingo ku bana bari munsi y’imyaka 18 nta gitangaza kirimo.
Muri Mutarama uyu mwaka wa 2026, bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu babwiye RADIOTV10 ko umukobwa waho ugejeje ku myaka 20, mu muco waho ngo aba yaratinze gushaka.
Banavugaga ko hari n’abashaka bakabera umutwaro ababyeyi babo kuko baba bakiri abana. Mu Murenge wa Nyundo naho, bamwe mu bashinze ingo bataragira imyaka 18 kimwe n’abashakanye n’abatarayuzuza bashimagije uwo muco, gusa bamwe bagaragaza ko gushakana n’umwana na byo bikurikirana n’ingaruka zitari nziza.
Florence yagize ati “Aha iwacu abakobwa babifata nk’umuco. Nanjye nashatse mfite imyaka 17, ariko guhera kuri 15 hari igihe uhura n’umusore mukikundanira, akagukunda mukabana.”
Ndayambaje Didier ati “Wowe se ari wowe wajya kurya ikigori gikuze hari icyoroshye? Washaka igikecuru uri kubona akabagabaga? Cyakora hari igihe ubona ingaruka n’ubwo atari bose. Ubu njye yarantanye ansigana abana batatu. Ubu ndi kumwe n’abana banjye.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ku kibazo cy’abana bahohoterwa mu byitwa gushinga ing, yavuze ko nta mwana ushinga urugo, ahubwo ngo aba ahohotewe kubera irari rya bamwe, aboneraho kubaha ubutumwa.
Visi Meya Ishimwe Pacifique ati “Amategeko y’u Rwanda arasobanutse: nta mwana ushinga urugo. Umwana wese uri munsi y’imyaka 18 ushyizwe mu mibanire nk’iy’abashakanye aba yahohotewe. Aba yafashwe ku ngufu zishingiye ku mitekerereze kandi ihohoterwa aba akorewe riba rizakomeza kuko atazuzuza inshingano z’urugo nk’uko bigomba.”
Yakomeje agira ati “Hari n’uwo duherutse gukurayo muri Nyamyumba bari abana kuko umuhungu afite imyaka 19 naho umukobwa afite 17 cyangwa 16 ngo barakundana. Twahise tumukurayo tumusubiza mu muryango kuko umuhungu yagize irari ariko ararikira umwana kandi iyo bigenze bityo habaho guhana. Inshuti z’umuryango rero zarahuguwe kandi niko kazi kazo zahise zitanga amakuru kuko urwo rugo ntirushobora kubaho kuko ntacyo rushingiyeho, naho twabasanze twasanze baryama ku ikarito! nta Matela, nta safuriya!”
Imibare y’ikigo cy’Ibarurishamibare yatangajwe muri 2023 yagaragaje ko umubare w’ab’igitsina gore ari 51.5% mu gihe abagabo ari 48.5% ariko ko umukobwa 1 muri 3 bari hagati y’imyaka 20 na 24 ngo aba yarashatse mu gihe mu basore ari umwe muri batandatu.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10





