• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

radiotv10by radiotv10
09/06/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) cyitezweho guteza imbere ubu bwenge hibandwa ku guhindura imikorere mu nzego za Leta. Hagaragajwe iby’ingenzi byo kumenya kuri iki Kigo.

Ingingo ya kane y’Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kamena iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, igaragaza Politiki, Ingamba na Porogaramu byemejwe n’iyi Nama, birimo Ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu cy’Ubwenge Buhangano.

Nyuma y’itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminitiri, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byagaragaje amakuru y’ingenzi kuri ibi byemezo arimo ishyirwaho ry’iki Kigo, ndetse n’icyo kizaba gishinzwe.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gushyiraho iki Kigo cy’Igihugu cy’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) bigamije gukomeza guteza imbere Ubwenge buhangano n’ikoreshwa ryabwo mu Gihugu.

Igaragaza kandi iby’ingenzi abantu bakwiye kumenya kuri iki Kigo, aho “kizagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga ry Ubwenge buhangano (Al) mu Rwanda no hanze yarwo, hibandwa ku guhindura imikorere mu nzego za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi.”

Iki kigo kandi kizaba gifite inshingano mu kongerera abantu ubumenyi mu bijyanye n’Ubwenge buhangano, kwita ku mahame agenga ikoreshwa ryabwo, guteza imbere inganda, kububyaza umusaruro no guteza imbere ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.

Guverinoma ivuga kandi ko iki kigo kizahuriza hamwe ibikorwa byose

bijyanye n’Ubwenge buhangano (Al) mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryabwo, kuzamura impano, ishoramari no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho ku Mugabane wa Afurika.

U Rwanda kandi rwatangiye urugendo rwo gukoresha Ubwenge Buhangano mu nzego zinyuranye byumwihariko mu buvuzi, aho muri Gashyantare uyu mwaka wa 2026, hatangijwe ‘application’ ikoresha ubu Bwenge Buhangano (AI).

Iyi application yitezweho kuzafasha abakora mu nzego z’ubuvuzi mu gusuzuma abarwayi ndetse no kuba bafata ibyemezo byabafasha gutanga imiti, iri mu mushinga wiswe Horizon 1000, uhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda na Bill Foundation na OpenAI, aho witezweho ko muri 2028 uzaba waramaze kugera mu mavuriro 1 000 ku Mugabane wa Afurika.

Iyi application yunganira umuganga cyangwa umuforomo mu gihe cyo gusuzuma umurwayi, aho imutega amatwi, ubundi igakora isesengura igendeye ku byatangajwe n’umurwayi, kugira ngo ifashe umuganga gufata icyemezo mu kumuvura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Next Post

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Related Posts

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

by radiotv10
09/06/2026
0

Umugabo w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwica mushiki w’imyaka 66 bapfa amakimbirane ashingiye...

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bagarukanye amashimwe nyuma y’amezi atandatu hashyizwemo impinduka zifatika

by radiotv10
09/06/2026
0

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amavugurura yashyizwemo, yagize akamaro gakomeye kuko...

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

by radiotv10
09/06/2026
0

Abofisiye n’abandi basirikare mu Ngabo z’u Rwanda b’abagore n’abagabo, bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu, ugamije kurebera hamwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire...

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

by radiotv10
09/06/2026
0

The Cabinet has approved the establishment of the National Artificial Intelligence Agency, which is expected to advance AI development and...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Abandi banyamahanga bavugwaho urugomo mu Rwanda bari mu maboko ya Polisi

by radiotv10
08/06/2026
0

Abanyamahanga umunani bakekwaho gukorera urugomo umumotari mu Karere ka Musanze, bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ivuga ko nibahamwa...

Next Post
Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n'umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzi Yampano yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.