• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

radiotv10by radiotv10
10/06/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu murenge wa Nyakarenzo bivugwa ko yari asanzwe ajyana amakara muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo yabonywe mu murenge wa Nzahaha mu mugezi wa Rusizi yarapfuye nyuma y’iminsi ine abuze bigakekwako yatwawe n’aya mazi ari kwambuka ava i Bukavu.

Mushongore cyprien  w’imyaka 52 wari utuye mu mudugudu wa Gihusi mu kagari ka Karangiro, yavuye iwe mu rukerera rwo ku wa kane w’icyumweru gishize ajyanye amakara i Bukavu, anyuze mu mugezi wa Rusizi ariko abo mu rugo bategereza ko ataha baraheba.

Umugore we witwa Uwimbabazi Viollette avuga ko babanje gukeka ko yaba yarafungiwe muri Congo ariko baza kumenya ko atari ho ari bituma batangira gutekereza ko yaba yaratwawe n’umugezi wa Rusizi.

Ati “Duherukana ku wa kane yagiye ari saa cyenda z’igitondo agiye mu kazi birangira atashye nijoro yasinze ararohama. Hari igihe yagendaga yaba yasinze akagumayo bwacya agataha. twabanje kugira ngo ni gutyo bimeze bucyeye njya kubaza uwari wamuhaye akazi ambwira ko yamusize muri Congo ari kunywa inzoga, tugira ngo baramufunze ariko abaho batubwira ko ntawe uhari”.

Niyonsaba Clementine wo mu muryango we avuga ko bakimara kumva ko atari muri Congo batangiye kumushakira mu nzira z’aho umugezi wa Rusizi unyura umurambo we uboneka mu murenge wa Nzahaha warangijwe n’amazi.

Agira ati “Baduhakaniye ko adahari turavuga tuti uko bisa kose yatwawe na Rusizi, Dutangira gahunda yo gushakisha duhamagara kuri koveshari ngo baturebere ko hari umurambo uhagaragara, ubwo ejo ku wa mbere ni bwo baduhamagaye batubwira ko babonye umuntu tugiye dusanga ni we”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Phanuel Sindayiheba wirinze kwemeza ko nyakwigendera yaba yarishwe n’umugezi wa Rusizi, agira inama abaturage banyura inzira zitemewe bajya muri Congo kubireka kuko zishyira ubuzima bwabo mu kaga, akavuga ko n’ubwo hari ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu gituranyi zirimo no kugabanya ingendo ariko ubuhahirane bugikomeje bityo ko bajya bakoresha inzira zemewe.

Meya agira ati “Ubundi abaturage bacu tubakangurira gukoresha impaka izwi  kuko ari bwo buryo bwo kugenda no kugaruka bubaha umutekano. Nta gukoresha inzira zitemewe yaba umugezi wa Rusizi ndeste no mu kiyaga cya Kivu. Kuba urupfu rwe rwaba rwaratewe no gutwarwa n’amazi ntabwo twabihamya uyu munsi kuko birasaba ko byemezwa n’isuzumwa ryakozwe, hategerejwe kubona ibisubizo bizagaragaza icyateye urupfu rwe”.

Abaturage bo muri aka gace n’ubwo basabwa kutanyura mu nzira zitemewe bajya muri congo bo bavuga ko bigoye ko babihagarika kuko ari bwo buryo bwonyine bakuraho amaramuko . Umwe mubatuye muri uyu mudugudu ati “ Na n’ubu mu gitondo bagiye. Rwose hagiye abantu benshi n’iyi saha wajya kubona ukabona baramanutse baragiye”.

Bitewe no kuba umurambo we wari warangiritse bikomeye, Nyuma y’uko urwego rw’ubugenzacyaha rwari rumaze gukora isuzuma ry’ibanze ngo hamenyekane icyateye uru rupfu, umurambo wahise ushyingurwa mu murenge wa Nzahaha.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + twenty =

Previous Post

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

Next Post

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Related Posts

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

by radiotv10
09/06/2026
0

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) cyitezweho guteza imbere ubu bwenge hibandwa ku...

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bagarukanye amashimwe nyuma y’amezi atandatu hashyizwemo impinduka zifatika

by radiotv10
09/06/2026
0

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amavugurura yashyizwemo, yagize akamaro gakomeye kuko...

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

by radiotv10
09/06/2026
0

Umugabo w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwica mushiki w’imyaka 66 bapfa amakimbirane ashingiye...

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

by radiotv10
09/06/2026
0

Abofisiye n’abandi basirikare mu Ngabo z’u Rwanda b’abagore n’abagabo, bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu, ugamije kurebera hamwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire...

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

by radiotv10
09/06/2026
0

The Cabinet has approved the establishment of the National Artificial Intelligence Agency, which is expected to advance AI development and...

Next Post
Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.