Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru, abayobozi b’ibigo by’imari ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’iterambere ry’isoko ry’imari bahuriye mu Ihuriro ‘Capital Markets Youth Forum 2026’, rigamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’imari y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku kamaro ko kuzigama no gushora imari hakiri kare, ndetse no gufasha urubyiruko gusobanukirwa amahirwe ari mu isoko ry’imari n’uruhare ryarwo mu iterambere ry’igihugu.
Atangiza ku mugaragaro iri huriro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA Rwanda), Romeo Ngarambe, yavuze ko isoko ry’imari atari iry’ibigo binini gusa, ahubwo ko ari amahirwe kuri buri Munyarwanda ushaka kwiteza imbere.
“Isoko ry’imari ntiryagenewe ibigo gusa. Ni igikoresho gikomeye gifasha umuntu ku giti cye gutera imbere, guteza imbere ubucuruzi no guteza imbere igihugu”.
Abatanze ibiganiro muri iri huriro bagarutse cyane ku kamaro ko gutangira hakiri kare gutegura ejo hazaza h’imari, aho bashishikarije urubyiruko kutazongera gusubika gahunda zo kuzigama no gushora imari.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi muri RNIT Ltd, Ruziga Emmanuel Masantura, yasabye urubyiruko gufata icyemezo cyo gutangira uyu munsi aho gutegereza ejo.
“Ndabizeza ko niba mutekereza ko muzatangira ejo, muribeshya. Tangira uyu munsi!”.
Na ho Umuyobozi Mukuru wa RNIT Fund, Gatera S. Jonathan, yibukije urubyiruko ko igihe cyiza cyo gutegura ubuzima bw’ejo ari igihe umuntu agifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora.
“Abantu benshi batangira kugira ibibazo by’ubuzima igihe bageze mu zabukuru. Ntidushaka ko namwe mwazamera mutyo”, yakomeje ashimangira akamaro ko guteganyiriza ejo hazaza hakiri kare.
Kimwe mu byaranze uyu munsi ni irushanwa rya University Challenge, ryahuje abanyeshuri bafite ubumenyi mu bijyanye n’isoko ry’imari no gushora imari.
Uwabaye uwa mbere muri iri rushanwa, Christian Ishimwe Senga, yatanze ubutumwa bwashimishije benshi mu bitabiriye.
“Gushora imari si ikintu ukora umaze kuba umukire; ni cyo ukora kugira ngo ube umukire”.
Abitwaye Neza Bahembwe Miliyoni z’Amafaranga
Abanyeshuri batanu bageze ku cyiciro cya nyuma cya University Challenge bahembwe amafaranga atandukanye nk’ishimwe ry’ubumenyi bagaragaje.
Ababaye aba mbere ni:
- Christian Ishimwe Senga – Amafaranga y’u Rwanda 1,500,000
- Hirwa Iza Key – Amafaranga y’u Rwanda 1,200,000
- Maniragaba Protogene – Amafaranga y’u Rwanda 1,000,000
- Byiringiro Jean Baptiste – Amafaranga y’u Rwanda 800,000
- Nshimiyimana Marthe – Amafaranga y’u Rwanda 500,000
Abateguye iri huriro bavuga ko rigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amahirwe ari mu isoko ry’imari no kurushishikariza gufata iya mbere mu kubaka ubukungu bwabo ndetse n’ubw’igihugu.
Capital Markets Youth Forum 2026 yasize ubutumwa bukomeye bwo gukangurira urubyiruko rw’u Rwanda kwimakaza umuco wo kuzigama no gushora imari hakiri kare, nk’inzira yizewe yo kugera ku bwigenge mu by’imari no kubaka ejo hazaza heza.




RADIOTV10





