Ikipe ya Basketball RSSB Tigers iherutse kwegukana Igikombe mu irushanwa Nyafuruika BAL (Basketball Africa League) yagiranye ubusabane n’Abaturarwanda bayishyigikiye ubwo yakinaga iri rushanwa, ibamurikira igikombe yegukanye mu birobi byaranzwe n’imyidagaduro irimo guturitsa ibishashi by’ibyishimo.
Ni ibiroro byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, nyuma y’ibyumweru bibiri RSSB Tigers BBC ikoze amateka ikaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa rya BAL.
Ibirori byo kwishimira iki gikombe byatangijwe n’urugendo rwo kugishyira mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aho abatuye umujyi bagize amahirwe yo kubona igikombe cyegukanywe n’iyi kipe. Muri uru rugendo hari Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro.
Nyuma yo gutambagiza igikombe mu Mujyi wa Kigali, cyerekejwe kuri Kigali Convention Centre (KCC), ahabereye igitaramo cyari kigenewe gukomeza kwishimira iyi ntsinzi.
Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King, basusurukije abakunzi b’imikino n’umuziki babitabiriye.
Muri ibi birori kandi habaye igikorwa cyo guturitsa ibishashi mu kirere, ibikorwa bidakunze kugaragara mu birori byo kwizihiza intsinzi z’amakipe mu Rwanda.
RSSB Tigers BBC yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026) nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola ku manota 90-88 ku mukino wa nyuma wabereye i Kigali tariki ya 31 Gicurasi 2026. Iri rushanwa ryari ribereye mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu.









RADIOTV10





