• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko umugambi wacuzwe na Bagosora wo gusimbura Perezida Habyarima wamupfubanye mu kanya nk’ako guhumbya

radiotv10by radiotv10
15/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko umugambi wacuzwe na Bagosora wo gusimbura Perezida Habyarima wamupfubanye mu kanya nk’ako guhumbya
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bari mu buyobozi bwo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahishuye ko nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvénal, mu ijoro ryo ku ya 07 Mata 1994 Col Bagosora Théoneste yateranyije inama y’Abofisiye bakuru igafatirwamo imyanzuro yari gutuma asimbura Perezida, airko bikaza kumupfubana.

Senyoni Alphonse wahoze mu ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside, Ubu ni Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC).

Uyu wagize imyanya inyuranye mu gisirikare, yavuze ko ku ngoma ya Habyarimana yari umwe mu basirikare babashije kugera mu nzego zo hejuru.

Yavuze ko yinjiye muri Ex-FAR mu 1984 nyuma agahabwa amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga ibijyanye n’ubunyamabanga, bituma mu 1987 ahabwa gukorera mu Bunyamabanga bw’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo.

Uwo mwanya yawubayemo ariko bigeze mu 1990 yoherezwa mu Kigo cya Gisirikare i Gako mu buhuzabikorwa bw’ubunyamabanga n’icungamutungo asimbuye uwari uhari.

Kuko muri uwo mwaka ari bwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rwatangiye, Senyoni yakoze muri icyo kigo bamwe mu basirikare bahabarizwaga batangira kwerekeza i Nyagatare ku rugamba ndetse na we byabaye ngombwa ko ajya gukorerayo iby’ubunyamabanga.

Iyo mirimo yarayikomeje kuko bigeze mu 1994 ubwo Jenoside yabaga ari yo agikora ndetse ni we wakoze inyandikomvugo y’inama yahuje abasirikare bakuru yakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal wari Perezida.

Ati “Bucyeye ku itariki 7 Mata 1994 nimugoroba ni bwo Bagosora wari ‘Chef de Cabinet’ muri Minisiteri y’Ingabo yateranyije inama y’abofisiye bakuru ibera mu cyahoze ari École Supérieure Militaire ubu ndakeka ari muri UR-CST. Kubera ko inama zabaga bakandikisha intoki, abakoze iyo nama bazanye izo nyandiko mu bunyamabanga bw’igisirikare nzandikisha imashini noneho tuzohereze muri Minisiteri y’Ingabo.”

Imwe mu ngingo nkuru yari yemejwe muri iyo nama ni iyagenaga Bagosora ku mwanya wa Perezida ngo asimbure Habyarimana Juvénal wari waraye yishwe.

Ati “Iyo nama yari yasojwe yemeje ko Bagosora ari we ugomba kuba Perezida wa Repubulika agasimbura Habyarimana wari wapfuye. Bigeze muri Minisiteri y’Ingabo twari dufiteyo Abafaransa bakoreraga mu by’ubufatanye bwa gisirikare, barebye inyandikomvugo y’iyo nama uko imeze baravuga bati ‘Nimuramuka mugize Bagosora Perezida, Inkotanyi zirahita zibashinja ko ari mwe mwahanuye indege mugahirika ubutegetsi’.”

Yakomeje asobanura ko abo basirikare bakuru bagiriwe inama n’abo Bafaransa yo gukurikiza uko amategeko ateganya, na bo barabyumva, ubwo inzozi za Bagosora zo kwicara mu ntebe isumba izindi mu gihugu ziba zirangiriye aho.

Ati “Icyo gihe bahise bafata abasirikare barindaga Perezida bajya kuzana Sindikubwabo Théodore wari i Butare. Hagati aho ariko Jenoside yari yatangiye gukaza umurego kuko Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe bari bamaze kumwica na Kavaruganda Joseph bamaze kumwica. Abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bari bari kujagajaga i Kigali hamaze gupfa abantu benshi. Na bo ntibumvikanaga kuko bapfaga ko bamwe batashyigikiraga ubutegetsi bwa Habyarimana, abandi bapfa iby’inkomoko mu Ntara y’Amajyepfo.”

Nk’uko amategeko yabiteganyaga icyo gihe, mu gihe Perezida wa Repubulika atabashije gukomeza inshingano ze yashoboraga gusimburwa na Minisitiri w’Intebe cyangwa Perezida w’Inteko ishinga amategeko.

Kuko Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana yari yamaze kwicwa, mu gukurikiza amategeko ndetse n’inama y’Ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda, Sindikubwabo wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko icyo gihe ni we wagombaga gusimbura Perezida ariko yari i Butare.

Kubera guhuzagurika no kudahuza kw’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu rero byatumye kujya kumuzana bikorwa nabi ndetse ntibari bazi impamvu bagiye kumuzana i Kigali bitewe n’umwuka w’ubwicanyi wari ubarimo.

Senyoni ati “Ba basirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bagiye kumuzana bazi ko aje kwicwa, bamuzana nabi mu gakamyoneti bari bakuye mu Babikira bamuzana atanambaye amasogisi. Bamuzanye mu Buyobozi Bukuru bw’Ingabo na we yaje ahinda umushyitsi azi ko agiye gupfa ariko bigeze nimugoroba kuri Radio Rwanda hahita itangazo ko ari we wabaye Perezida. Ubwo Jenoside yakomeje, duhungira muri RDC nge nambukira i Bukavu.”

Senyoni yavuze ko yabaye muri RDC kugeza mu 2010 afata umwanzuro wo gutaha ndetse mu bana batanu yatahanye na bo batatu, barihiwe amashuri n’umuryango Imbuto Foundation.

Ikindi yishimira ni uko Leta yongeye kumugirira icyizere ubu akaba amaze imyaka 15 ari Umunyamabanga wa RDRC ndetse agira inama abakiri mu mashyamba ya RDC gutaha mu Rwanda kuko rukibategeye amaboko ndetse agasaba Abanyarwanda muri rusange gukomeza kubumbatira ubumwe.

Ivomo: Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − sixteen =

Previous Post

BREAKING: Amasezerano ya America na Iran yagezweho anateganya ifungurwa rya Hormuz

Next Post

What’s going wrong in South Africa?

Related Posts

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Kagari ka Arusha mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, haravugwa urupfu rukiri urujijo rw’abantu batandatu barimo bane...

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, huzuye Ibitaro byubatse mu cyanya cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi...

Eng.-Rwanda and South Africa Foreign Ministers to Hold Bilateral Talks in Pretoria

Eng.-Rwanda and South Africa Foreign Ministers to Hold Bilateral Talks in Pretoria

by radiotv10
15/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is expected in Pretoria, South Africa, where he will...

Abanyarwanda batandatu baje muri ba rwiyemezamirimo 100 batoranyijwe mu bihembo bikomeye muri Afurika

Abanyarwanda batandatu baje muri ba rwiyemezamirimo 100 batoranyijwe mu bihembo bikomeye muri Afurika

by radiotv10
15/06/2026
0

Ba rwiyemezamirimo batandatu b’Abanyarwanda bari mu 100 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa Africa Business Heroes (ABH) riterwa inkunga n’Umuryango...

Impamvu zatanzwe na Ingabire Victoire asaba gusubikirwa urubanza ubushinjacyaha buzibona nk’ubutesi

Impamvu zatanzwe na Ingabire Victoire asaba gusubikirwa urubanza ubushinjacyaha buzibona nk’ubutesi

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umunyapolitiki Ingabire Victore Umuhoza, yavuze ko atiteguye kuburana kubera impamvu zirimo uburenganzira avuga ko yimwe burimo kuvugana...

Next Post
What’s going wrong in South Africa?

What’s going wrong in South Africa?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

Eng.-Rwanda and South Africa Foreign Ministers to Hold Bilateral Talks in Pretoria

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.