Ba rwiyemezamirimo batandatu b’Abanyarwanda bari mu 100 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa Africa Business Heroes (ABH) riterwa inkunga n’Umuryango Jack Ma Foundation, ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi byiza bitanga icyizere muri Afurika.
Aba banyarwanda batandatu ni Blandine Umuziranenge w’ikigo cya Kosmotive, David Kamugundu wo muri eFiche Ltd, Hinda Ruton wo muri Afurika Quantitative Sciences, Marie Ange Mukagahima wo muri ZIMA Healthy Group, Youssef Travaly wo muri EDPU Digital Clinic, na Sharon Akanyana wo muri Ishyo Foods.
Itoranywa ryabo rije nyuma yuko habayeho guhatana gukomeye, kwari kwitabiriywe n’abarenga ibihumbi 24 bo mu Bihugu 54 byo ku Mugabane wa Afurika.
Umubare w’abageze mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, warongerewe kuko wavuye kuri ba rwiyemezamirimo 50, ushyirwa ku 100.
Aba 100 bageze mu cyiciro cya nyuma, ni abo mu Bihugu 27 byo ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’inganda 16, aho ab’igitsinagore ari 33%. Ni mu gihe 1/2 cy’aba bageze mu 100 ba mbere, ari abagarutse muri iri rushanwa.
Bariya batandatu bo mu Rwanda, batoranyijwe mu nzego zitandukanye zirimo iz’ikoranabuhanga ryo mu rwego rw’ubuzima no mu binyanye n’amakuru yo mu bumenyi, ndetse no mishinga yo gutunganya ibiribwa n’iyo mu guhanga udushya.
U Rwanda kandi ruri mu Bihugu bifite ba rwiyemezamirimo benshi muri aba ba mbere 100, aho Kenya ari yo iyoboye ifitemo 13 igakurikirwa n’u Rwanda rufitemo ba rwiyemezamirimo batandatu, Tanzania ikaba ifitemo babiri, mu gihe Uganda ifitemo umwe.
Aba ba rwiyemezamirimo batoranyijwe, bazakomeza mu cyiciro gikurikira cy’irushanwa bazabanza gutoranywamo 20 ba mbere muri iri rushanwa ABH.
Nubwo umubare wa ba rwiyemezamirimo bageze mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa rya ABH wiyongereye ukagera ku 100 muri uyu mwaka, ibihembo byo ntibyongerewe kuko byagumye kuri miliyoni 1,5 USD. Uzegukana iri rushanwa azahembwa ibihumbi 300 USD, mu gihe abandi 10 basigaye bazahabwa inkunga iri hagati y’ibihumbi 100 USD n’ibihumbi 250 USD.



RADIOTV10




