Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, huzuye Ibitaro byubatse mu cyanya cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda, bizatuma iki Gihugu kiba igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho mu karere giherereyemo no ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bitaro bya Masaka, ni na byo bizakoreramo Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK byari bisanzwe biri mu Mujyi Rwagati mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yagaragaje amafoto yerekana inyubako zizakoreramo ibi Bitaro bya Masaka, byamaze kuzura mu cyanya cy’ibikorwa by’ubuvuzi.
Mu mafoto yagarahajwe n’iyi Minisiteri, ivuga ko “Izi nyubako zigaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf; muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, ayigaragariza Ingengo y’Imari ya Leta ivuguruye y’umwaka wa 2025-2026, yavuze ko imirimo yo kubaka ibi Bitaro yari igeze kuri 98% icyo gihe.
Yanavuze kandi ko ibikorwa byo kwimurira i Masaka Ibitaro bya CHUK, yagombaga gutangira muri Werurwe 2026, bikazakorwa mu byiciro binyuranye ku buryo byari kugeza muri Nzeri uyu mwaka.
Mu nkengero z’ahubatse ibi Bitaro, hasanzwe hari ibindi bikorwa remezo by’ubuvuzi birimo ikigo IRCAD cy’ubushakashatsi n’amahugurwa kuri kanseri cyafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame mu kwezi k’Ukwakira 2023.
Minisitiri Murangwa kandi yavuze ko ibi Bitaro bya Masaka bizaba bifite ibitanda 800 byo gucumbikira abarwayi, mu gihe ibyari bisanzwe bya CHUK byari bifite ibitanda 400.
Yavuze ko hagendewe ku nama zagiriwe Guverinoma y’u Rwanda, hari serivisi zimwe zizabanza kwimukira i Masaka, izindi zigakomeza gukorera muri CHUK mu mujyi kugira ngo serivisi bitanga zikomeze zikore nubwo bizaba biri kwimuka.

RADIOTV10




