Umunyamakuru Murindahabi Irene izwi nka M. Irene unafite inzu MIE ifasha abahanzi, yahakanye amakuru yavugaga ko ari kwishyuza miliyoni 60 Frw abahanzi Vestine na Dorcas nyuma yuko batandukanye, avuga ko ari ibihuha.
Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize hashyizwe hanze itangazo rivuga ko inzu ya MIE yatandukanye n’aba bahanzi Dorcas&Vestine yari imaze igihe ireberera inyungu.
Iri tangazo ryakurikiwe n’amakuru yavugaga ko M. Irene yaba ari kwishyuza aba bahanzi miliyoni 60 Frw nyuma yuko batandukanye.
Uyu munyamakuru yahakanye amakuru aya makuru, avuga ko ari ibihuha bigamije kumuharabika, kuko gutandukana na bariya bahanzi, byatewe no kuba amasezerano bari bafitanye yararangiye.
Yagize ati “Mu by’ukuri abakobwa amasezerano yabo yari yararangiye kandi twari tutarasinya andi, bisobanuye ko buri wese yari yemerewe amahitamo ye.”
Hari kandi amakuru yavugaga ko indirimbo zasohowe na bariya bahanzi mu gihe bakoranaga n’uyu munyamakuru, na zo batazifiteho uburenganzira, ahubwo ko iriya nzu ye ari yo izakomeza kuzigiraho ububasha.
Ibi na byo M. Irene yabihakanye avuga ko nta nyungu n’imwe yagirira mu kugwatira indirimbo z’aba bahanzi cyane ko ntacyo abishyuza.
Ati “N’iyo cyaba gihari twabikemura ukwacu, icyakora kimwe nakubwira nta gihari rwose ni ibinyoma ntari kwiyumvisha n’aho byaturutse.”
M. Irene watangiye gukorana n’aba bahanzi bakiri abana biga mu mashuri yisumbuye, umwe muri akaba yaramaze kurushinga yaranibarutse impfura, avuga ko icyo yashakaga muri aba bahanzi yamaze kukigeraho, kuko yifuzaga kubabona barakuze bageze ku rwego rushimishije nk’urwo bariho uyu munsi.



RADIOTV10





