Josimar José Évora Dias uzwi nka Vozinha, umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cape Verde w’imyaka 40 y’amavuko, yabaye ikimenyabose ku Isi, nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Igikombe cy’Isi, aho konti ye ya Instagram yari ifite abamukurikira ibihumbi 50 gusa, igahita itumbagira ikagera kuri miliyoni 5.
Ni nyuma yuko ikipe y’Igihugu cye inganyije n’iya Espagne 0-0 mu mukino uyu munyezamu yakuyemo imipira myinshi yabaga yabazwemo ibitego.
Uyu munyezamu w’imyaka 40 yatumye Espagne inanirwa kureba mu izamu mu minota 90 yose y’umukino, aho iyi kipe y’igihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi yagerageje uburyo 27 bwose bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko uyu munyezamu ahagarara gitwari.
Ubwo umusifuzi yari ahushye mu ifirimbi ya nyuma, uyu munyezamo wa Cape Verde, Vozinha yagaragaje gucika intege, mu buryo bwo gufatwa n’amarangamutima kubera akazi katoroshye yakoze.
Ibi byagaragaje ibihe by’amateka kuri Cape Verde, yabonye inota rimwe mu mukino wabo wa mbere w’igikombe cy’isi bakina n’ikipe imwe mu zikomeye ku Isi, inakinamo abakinnyi b’amazina azwi.
Kunganya kwarangiye urugendo rudasanzwe kuri uyu munyezamu w’inararibonye. Vozinha yatangiye umwuga we ku myaka 25, atangira gukina muri Progresso muri Angola. Nyuma yakinnye muri Moldova, Cyprus, Slovakia na Portugal, aho ubu akina mu ikipe ya Chaves yo mu cyiciro cya kabiri cya Portugal.
Kuva yinjiye mu ikipe y’igihugu ya Cape Verde mu 2012, uyu munyezamu yakomeje kwiyemeza kugera ku nzozi nini cyane mu mupira w’amaguru nubwo yatekereje gusezera uyu mwuga mu bihe bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo uyu mukino wari uhumuje, Vozinha yagize ati “Ndakora ubuzima bwanjye bwose kuri ibi, kuri uyu mwanya, kuri iyi nzozi. Abantu benshi bo mu bihe byashize (barotaga) uyu munsi ariko ntibabigeraho. None inzozi zirasohoye.”
Yavuze uburyo umunyeyi we [nyina] atabashije kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America kureba ikipe y’Igihugu cyabo, kubera kubura amikoro yo kubona visa.
Yagize ati “Nanone, mama ntiyashoboye kuba hano kubera visa. Amafaranga ya visa, ntitwabashije kuyabonera ku gihe, kandi ndifuza ko aba hano.”
Ubutwari bwe bwanatumye abantu benshi bamukurikira kuri interineti. Vozinha yari afite abamukurikira kuri Instagram batageze ku bihumbi 45 mbere y’umukino. Ubwo yagaragaraga aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, abamukurikiraga bari bamaze kugera kuri miliyoni 1.5, nyuma baza kugera kuri miliyoni 5.2 ubwo abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bishimiraga uko yitwaye.
RADIOTV10





