• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bafashwe

radiotv10by radiotv10
17/06/2026
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bafashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, birimo ubujura bw’amatungo n’imyaka, gutobora amazu, gutega ibico bakambura abaturage ibyabo.

Polisi ivuga ko aba bagabo bafashwe ko ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe.

Ibi byose babikoraga bitwaje intwaro gakondo, aho kandi bafatanwe n’infunguzo zitandukanye bakoreshaga bafunguza aho bashaka kwiba, naho byanze bagacukura inzu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kubakoraho iperereza ku byaha bakekwaho. Yashimiye kandi uruhare rw’abaturage bakomeje kugaragaza mu kubungabunga umutekano.

Ati: “Polisi irashimira abaturage bakomeje gusobanukirwa ko gucunga no kubungabunga umutekano ari inshingano za buri wese, aho umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe bagamije gukumira no kurwanya ibyaha washinze imizi.”

Yakomeje anaburira abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha ko bagomba kubihagarika, kuko Polisi ifatanyije n’izindi nzego izakomeza kubakurikirana no kubashyikiriza ubutabera.

Ati: “Polisi ikomeje kuburira abo bakomeje kwijandika mu bikorwa bigayitse by’ubujura guhita babihagarika byihuse, kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha, kuko kwiba si umwuga ahubwo ni icyaha kandi gihanwa n’amategeko.”

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije kwibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ku bufatanye n’izindi nzego, aho birimo gutanga umusaruro ufatika. Ikanasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha no gukomeza kubaka umutekano usesuye.

Bafatanywe n’intwaro gakondo bakoreshaga

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − eleven =

Previous Post

Umutoza w’Amavubi yatangiye kumva ibitekerezo by’abanyabigwi bakiniye Ikipe y’Igihugu

Related Posts

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

by radiotv10
16/06/2026
0

Abaturage bo mu Kagari ka Arusha, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu baravuga ko bashenguwe n’impfu z’abantu batandatu bikekwa...

Huye: Bavuze ko umwaka bamaze badafite umuyobozi w’Akagari wababereye uw’ibibazo

Huye: Bavuze ko umwaka bamaze badafite umuyobozi w’Akagari wababereye uw’ibibazo

by radiotv10
16/06/2026
0

Abaturage bo mu Kagari ka Buvumu, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze hafi umwaka badafite Umunyamabanga...

How small decisions shape your future

How small decisions shape your future

by radiotv10
16/06/2026
0

It’s easy to believe that the future is shaped by big moments, major opportunities, life-changing decisions, or sudden breakthroughs. But...

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Kagari ka Arusha mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, haravugwa urupfu rukiri urujijo rw’abantu batandatu barimo bane...

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, huzuye Ibitaro byubatse mu cyanya cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Nyamagabe: Abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bafashwe

Umutoza w’Amavubi yatangiye kumva ibitekerezo by’abanyabigwi bakiniye Ikipe y’Igihugu

Iby’ingenzi wamenya ku imurikabikorwa rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ryitabiriwe na RDF

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.