U Rwanda rwakiriye abandi bantu 173 baturutse muri Libya barimo impunzi n’abashaka ubuhungiro, batumye umubare w’abamaze kwakirwa bose kuva muri 2019 bagera mu bihumbi bitatu.
Izi mpunzi zakiriwe n’u Rwanda mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026 ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Minisiteri Ishinwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangaje ko “Ku bufatanye na UNHCR Rwanda (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi-Rwanda), u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 23 cy’abashaka ubuhungiro 173 bavuye muri Libya.”
Iyi Minisiteri ivuga ko muri aba bantu bakiriwe, barimo mirongo inani na batanu (85) bakomoka muri Sudan, mirongo itandatu na batandatu (66) bakomoka muri Eritrea, cumi na babiri (12) bo muri Sudan y’Epfo, barindwi (7) b’Abanya-Ethiopia ndetse na babiri (2) bakomoka muri Samalia.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko “Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro barenga 3 000 baturutse muri Libya.”
Muri aba barenga ibihumbi bitatu (3 000) bamaze kwakirwa n’u Rwanda, abantu 2 623 bamaze kubona Ibihugu bibakira ngo babibemo.
Guverinoma y’u Rwanda kandi isezeranya ko ikomeje kurangwa no kugira ubushake mu guhangana n’ikibazo cy’ubuhunzi n’ubwimukira, bityo ko kizakomeza kwakira impunzi mu gihe bizaba ari ngombwa.



RADIOTV10






