Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, aremeza ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kivugwamo abantu batatu bose bafite amazina zwi mu myidagaduro mu Rwanda ashinja kugambirira kumwivugana.
Uyu munyamakuru Yago amaze imyaka ibiri ahungiye muri Uganda, aho yagiye abanje gutaka ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko kuri YouTube asanzwe anatambutsaho ibigano bye izwi nka Yago TV Show.
Aho agereye muri Uganda, uyu muhanzi, yakomeje gukora ibiganiro avuga ko yafashe icyemezo cyo guhunga akava mu Rwanda atari uko arwanze, ahubwo kubera impungenge z’ubuzima bwe, ngo kuko hari abantu bari bafite umugambi wo kumukura ku Isi.
Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru kandi yakunze kugaragaza ko gutaka kwe, abantu bakomeje kuguha inkwenene nyamara ataka kuko ababaye mu gihe hari ababifata nka wa mwana murizi udakurwa urutozi.
Yago yatangaje ko ubu yamaze gutanga ikirego muri RIB anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Internet, aho avuga ko muri icyo kirego cye, agaragaza abantu batatu bari bacuze umugambi wo kumugirira nabi.
Yagize ati “Natanze ikirego ndega abantu bagaragaye mu mugambi wo gushaka kunyica, kuko hari abatangabuhamya bavuga ko bakoreshejwe, bahawe amafaranga kugira ngo baze iwanjye batera amabuye, ndetse banaha amarozi umukozi wanjye ngo abushyire mu biryo.”
Mu kirego cya Yago, avuga ko yanatangaje ubuhamya bw’umwe mu batangabuhamya witwa Izabayo Rabani, wamwandikiye amwiseguraho akanamubwira n’umugambi wari wacuzwe
Yago avuga ko uyu mutangabuhamya yavuze ko hari abantu bari bamuhaye amafaranga kugira ngo bashyire mu bikorwa umugambi wo kumugirira nabi.
Uyu munyamakuru avuga ko ayo mafaranga yari yatanzwe Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ndetse na Gateka Esther Brianne, uzwi cyane nka DJ Brianne.
Yago ati “Izabayo yaranyandikiye ambwira ko ari mu bantu bahawe amafaranga yo kunyica. Icyo nibaza ni impamvu bampigaga, icyo nabakoreye n’icyo bashakaga kugeraho.”
Avuga ko muri kiriya kirego cye, yasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakora iperereza kuri bariya bantu batatu. Ati “Ikirego naracyohereje kandi hashize icyumweru cyoherejwe.”
Uyu munyamakuru uherutse kugaragaza ko yifuza kugaruka mu Gihugu cyamwibarutse, avuga ko na we yiteguye kuzitaba urwego rwose rwamuhamagaza mu gihe na we haba hari umuntu ufite icyo amushinja.
Muri aba bantu batatu bose bavugwa na Yago, babiri muri bo n’ubundi barafunze aho bahamijwe ibyaha bitandukanye bidafitanye isano n’ibi bashinjwa n’uyu munyamakuru.
Dj Brianne uri mu buzima busanzwe, yagiye yumvikana kenshi ko ntakibazo na kimwe azi yigeze agirana na Yago, ku buryo na we iyo yumvise ibyo amuvugaho, akeka ko yaba abiterwa na “filimi yarebye.”
RADIOTV10





