Mu rugendoshuri rw’icyumweru intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru ry’Igihugu cya Nigeria ry’Ubushakashatsi ku Mutekano (NISS), ziri kugirira mu Rwanda, zasobanuriwe byinshi ku ngaruka zikomeje guterwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC.
Izi ntumwa zakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC), Valerie Nyirahabineza ari kumwe na Visi Perezida wa Komisiyo, Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza.
Mu kiganiro bagejejweho, intumwa zamenye byinshi ku ngaruka zikomeje guterwa n’umutwe wa FDLR n’imitwe yitwaje intwaro iyishamikiyeho ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse banasobanurirwa uburyo gahunda y’u Rwanda Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe (DDR) yageze ku musaruro ushimishije.
Uru ruzinduko rwanarushijeho kugira akamaro binyuze mu buhamya bwatanzwe n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batashye mu Rwanda ku bushake, nyuma bakabasha gusubira mu buzima busanzwe no kwinjira neza mu muryango nyarwanda.
Ubuhamya bwabo bwagaragaje uruhare rukomeye rwa gahunda zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe, kubafasha kongera kwiyubaka no kongera kwinjizwa muri sosiyete, ndetse no guteza imbere amahoro n’umutekano usesuye.



RADIOTV10






