• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

radiotv10by radiotv10
19/06/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe yamaze kugirana amasezerano y’ubufatanye na Bank of Kigali (BK) azamara imyaka itanu, aho iyi banki izaba umuterankunga mukuru wayo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Murenzi yavuze ko amasezerano yamaze gusinywa kandi ko BK ari yo izajya igaragara imbere ku mwambaro wa Rayon Sports guhera muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati: “Uyu mwaka tuzakorana na BK, twasinyanye amasezerano. Mu minsi iri imbere tuzageza ku bakunzi b’umupira n’Aba-Rayons muri rusange ibisobanuro birambuye. BK ni yo tuzabona uyu mwaka imbere ku mwambaro.”

Murenzi Abdallah yanavuze ko n’ubwo BK yabaye umufatanyabikorwa mukuru mushya, Rayon Sports itatandukanye na Skol yari umuterankunga wayo mu myaka myinshi ishize.

Yagize ati: “Maze iminsi numva abantu bavuga ngo Rayon Sports na Skol byaratandukanye, ariko ni ibihuha n’ibinyoma bidafite ishingiro. Mu minsi itarenze icyumweru kimwe turavugurura amasezerano.”

Yakomeje ashimangira ko ibiganiro hagati y’impande zombi byagenze neza kandi ko Skol izakomeza kuba hafi y’iyi kipe mu buryo butandukanye.

Ati: “Skol ni umufatanyabikorwa wa Rayon Sports. Aba-Rayons bazamubona cyane mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Dufite ibikorwaremezo yatwubakiye tuzakomeza gukoreraho ndetse n’uburyo bwo kuyamamaza binyuze mu bikorwa byose bya Rayon Sports.”

Perezida wa Rayon Sports yasobanuye ko impinduka izabaho ari uko Skol itazongera kugaragara imbere ku mwambaro w’iyi kipe, kubera ko uwo mwanya uzafatwa na BK nk’umuterankunga mukuru mushya.

Yagize ati: “Ngira ngo icyo abantu bibaza kizahinduka ni uko Skol atazaba ari we mufatanyabikorwa uri imbere ku mwambaro wa Rayon Sports, bitewe n’uko twabonye undi muterankunga mukuru. Ibyo ni ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru.”

Yongeyeho ko impinduka z’abaterankunga ari ibintu bisanzwe mu mikorere y’amakipe y’umupira w’amaguru, ashimangira ko BK yamaze kuba umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buzashyira ahagaragara aya masezerano ku mugaragaro mu minsi ya vuba, bukageza ku bakunzi bayo ibisobanuro byose bijyanye n’ubu bufatanye bushya.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 12 =

Previous Post

Intumwa z’urwego rw’umutekano muri Nigeria zasobanuriwe ingaruka ziterwa na FDLR

Related Posts

APR yagaruye umukinnyi wari umaze umwaka ayivuyemo bica amarenga igenda ry’undi uyimazemo igihe

APR yagaruye umukinnyi wari umaze umwaka ayivuyemo bica amarenga igenda ry’undi uyimazemo igihe

by radiotv10
17/06/2026
0

Ikipe ya APR FC yasinyishije myugariro ukina ibumoso, Ishimwe Christian, wari umaze umwaka ayivuyemo, bica amarenga ko Niyomugabo Claude usanzwe...

Umutoza w’Amavubi yatangiye kumva ibitekerezo by’abanyabigwi bakiniye Ikipe y’Igihugu

Umutoza w’Amavubi yatangiye kumva ibitekerezo by’abanyabigwi bakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
16/06/2026
0

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, ndetse n’uw’Abanyezamu, bahuye na bamwe mu banyabigwi bakiniye iyi kipe, bagirana ibiganiro byibanze...

Ibyabaye ku munyezamo wa Cape Verde ni nk’ibitangaza nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Igikombe cy’Isi

Ibyabaye ku munyezamo wa Cape Verde ni nk’ibitangaza nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Igikombe cy’Isi

by radiotv10
16/06/2026
0

Josimar José Évora Dias uzwi nka Vozinha, umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cape Verde w’imyaka 40 y’amavuko, yabaye ikimenyabose ku Isi,...

Haravugwa iki nyuma yuko Police FC yirukanye umutoza wayo

Haravugwa iki nyuma yuko Police FC yirukanye umutoza wayo

by radiotv10
15/06/2026
0

Ikipe ya Police FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo Ben Moussa ukomoka muri Tunisia nyuma yo kutagera ku...

Mu birori mbonekarimwe RSSB Tigers yasabanye n’Abanyakigali mu kwishimira igikombe cy’amateka yegukanye

Mu birori mbonekarimwe RSSB Tigers yasabanye n’Abanyakigali mu kwishimira igikombe cy’amateka yegukanye

by radiotv10
14/06/2026
0

Ikipe ya Basketball RSSB Tigers iherutse kwegukana Igikombe mu irushanwa Nyafuruika BAL (Basketball Africa League) yagiranye ubusabane n’Abaturarwanda bayishyigikiye ubwo...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

Intumwa z’urwego rw’umutekano muri Nigeria zasobanuriwe ingaruka ziterwa na FDLR

Gen.Muhoozi yavuze ko mu gihe cya vuba azaba Perezida akinjira mu bibazo by’u Rwanda na Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.