Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu 11 bakekwaho ibyaha birimo ibifitanye isano n’ubujura bwa telefone 140 zifite agaciro ka miliyoni 40 Frw zibwe abaturage bo mu karere ka Bugesera.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taki 19 Kamena 2026 ku Biro by’Akarere ka Gasabo, ahanagaragajwe izi telefone zagarujwe.
Aba bantu 11 bakekwaho ubujua bw’izi telefone, na bo bagaragarijwe itangazamakuru, ndetse RIB ivuga ko bakurikiranyweho ibyaha bibiri; bimo icy’ubujua ndetse n’icy’ubwicanyi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thiery yagize ati “Uko ari 11 barimo batatu bakurikiranyweho ubujura n’umunani bakurikiranyweho kwica.”
Izi telefone zibwe zagarujwe, kandi zanasubijwe ba nyirazo na bo bari batumijwe ndetse na bo birebeye abakekwaho kubakorera ubu bujura.
Umuvugizi wa RIB kandi yaboneyeho kwibutsa abantu bagura Telefone zakoze ko bagomba kujya babanza bakagenzura niba atari injurano, ku buryo baba bakwiye kugaragarizwa inyemezabwishyu zahawe abaziguze mbere ndetse na fotokopi y’irangamuntu.
Nanone kandi abibwa telefone bakicecekera, basabwe kujya batanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kugira ngo rukurikirane ibyabo biba byibwe.


RADIOTV10





