Imibare mishya igaragaza ko Abanyarwanda b’impunzi n’abashaka ubuhungiro bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ibihumbi 196 mu gihe Abanyekongo bari mu Rwanda bo ari ibihumbi 84.
Iyi mibare igaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama yagutse yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya DRC ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR yasojwe n’amasezerano yasinywe hagati y’izi mpande, agamije gucyura impunzi ku mpande z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC).
Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama, rivuga ko yabaye mu rwego rwagutse kandi impande zombi zikiyemeza “gufata ingamba kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye by’ikibazo cy’impunzi” hashingiwe ku ngamba za politiki zihuriweho zirimo amasezerano y’Amahoro y’i Washington yashyizweho umukono tariki 04 Ukuboza 2025.
Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri u Rwanda rwari ruhagarariwemo na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazo, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira; yabanjirijwe n’iyahuje amatsinda y’abatekinisiye y’impande zose (u Rwanda, DRC na UNHCR) yabaye hagati ya tariki 20 na 21 Kamena 2025.
Iyi nama y’abatekinisiye yagaragaje imbata cyangwa umushinga ku bijyanye no gucyura no gutahuka kw’impunzi ku bushake n’ibikorwa biteganyijwe hagati ya 2026 na 2027 ndetse n’igihe ntarengwa ibyo bizashyirirwa mu bikorwa, no kubigenzura no kubisuzuma.
Hagaragajwe kandi ko Ibihugu byombi byagiye byakira impunzi nyinshi z’abaturage baturutse muri buri kimwe. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye Abanyarwanda b’impunzi n’abashaka ubuhungiro 196 289 barimo 75 421 biyandikishije mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni mu gihe u Rwanda rwo rucumbikiye Abanyekongo 84 456 barimo impunzi n’abashaka ubuhungiro.
Muri iyi nama, impande zombi zagaragaje ko gushaka ibisubizo by’izi mpunzi, birimo gutahuka ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka amahoro arambye mu karere ibi Bihugu biherereyemo.
Impande zose kanzi zamenyeshejwe bimwe mu byagezweho mu korohereza impunzi gutaha ku bushake, aho izavuye muri DRC zitaha mu Rwanda, habarwa abantu 8 394 zatashye kuva muri Mutarama 2025 zirimo 2 347 zatashye muri uyu mwaka wa 2026, mu gihe kandi hateganyijwe ko muri uyu mwaka hazatanga abantu ibihumbi 10.
Ni mu gihe impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, zitaratangira koroherezwa gutahuka mu Gihugu cyabo aho impande zombi zemeranyijwe ko bizatangira mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
DRC izagaragaza ibice by’ibanze abantu bashobora gutaha, hashingiwe ku makuru y’ubushakashatsi n’igenzura rizaba ryakozwe ku bice binyuranye n’u Rwanda.
Impande zombi kanzi ziyemeje kuzajya zikora inama ngarukagihembwe, aho iya mbere igomba kuzaba muri Nzeri uyu mwaka wa 2026, zizaba zigamije gushimangira ubufatanye mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryo gucyura no korohereza impunzi gutahuka ku bushake.
Nanone kandi impande zombi zemeranyijwe ikoreshwa ry’imipaka ya Kamanyola/Kivu y’Epfo ku ruhande rwa DRC na Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda mu korohereza itahuka ry’abanyarwanda 3 600 bari mu bice binyuranye byo mu majyepfo ya Kivu y’Epfo, bakomeje kugaragaza ko bifuza gutaha ku bushake.


RADIOTV10






