Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna, ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka urugo nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we yari aherutse kwambika impeta amusaba ko bazarushingana.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, ubera mu Murenge wa Kinyinya, aho aba bombi bemerewe n’amategeko kuba umugabo n’umugore.
Gusezerana imbere y’amategeko bibaye mbere y’ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 11 Nyakanga 2026. Kuri uwo munsi, hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatumiwe mu birori byo kwizihiza uru rukundo rwabo.
McKenna amaze imyaka ari umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu gihe yakoraga kuri Royal FM mbere yo kwinjira muri RBA, aho akomeje gukurikiranwa n’abatari bake binyuze mu kiganiro Magic Drive gitambuka kuri Magic FM.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare 2026, ubwo McKenna yambikaga impeta Louise Uwase. Icyo gihe yahise atangaza ko bamaze gufata icyemezo cyo kuzabana ubuzima bwabo bwose, abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto yabo.
Nyuma y’amezi make batangaje gahunda yabo yo kurushinga, ubu urugendo rwabo rugeze ku yindi ntambwe ikomeye ibaganisha ku bukwe buzaba muri Nyakanga uyu mwaka.


RADIOTV10





