• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

radiotv10by radiotv10
26/06/2026
in MU RWANDA
0
Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Ngoma, haravugwa ubukwe bwapfuye ku munsi bwari kuberaho nyuma yuko umusore atahuye ko umukobwa bari gusezerana wari waramubeshye ko yarangije kaminuza, yiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Umuhango wo gusezerana mu Murenge wari uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, aho wari kubera mu Murenge wa Kazo ari na wo umusore atuyemo, mu Kagari ka Birenga.

Ni mu gihe umukobwa we atuye Kagari ka Mutsindo mu mu Murenge wa Gashanda, ndetse imiryango ku mpande zombi yari yiteguye gutaha ibi birori byari kubanzirizwa no kujya gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge, ubundi bigakomereza mu rugo.

Abari biteguye gutaha ibi birori, batunguwe n’uko bitakibaye, ariko bamenya n’amakuru ko umukobwa amaze iminsi abuze nyuma yuko umusore amubenze.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko umusore yafashe icyemezo cyo guhagarika gusezerana n’uyu mukobwa, nyuma yo gutahura ko yamubeshye.

Umwe mu bayobozi mu nzego z’Ibanze utifuje ko atangazwa, aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, yagize ati “Uwo musore yari amaze igihe avugana n’uwo mukobwa cyane, yari azi ko umukunzi we yarangije kwiga kaminuza kuko ngo ni ko yamubwiraga. Umusore rero ejobundi aho batangiriye gutegura ubukwe yamenye ko umukobwa atigeze ayiga, amenya ko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Ikindi yamenye ko uwo mukobwa yanabyariye iwabo afite umwana w’imyaka ine ahita abivamo.”

Abaturage bo muri aka gace na bo bashimangira ko uyu musore yabenze umukobwa kubera kumubeshya akamubwira ko yaminuje nyamara akiri kwiga mu mashuri yisumbuye.

Umuturage umwe ati “Umukobwa ntiyabwije umuhungu ukuri, yamubeshye ko ari inkumi atabyaye, arongera amubeshya ko arangije kaminuza. Uwo muhungu amukuraho icyizere.”

Ni mu gihe kandi umusore yari yaramaze gutanga inkwano, ku buryo bamwe mu baturage bavugaga ko ubukwe budashobora gupfa bugeze kuri icyo cyiciro.

Umwe mu bakobwa bari kwambarira umukobwa, yavuze ko bari baramaze gukodesha imikenyero, ndetse baranakoze ibindi bikorwa byose byo kwitegura ubukwe.

Ati “Twari abakobwa umunani dukodesha imikenyero tuzi ko ibirori bihari, ku wa Mbere ni bwo twayishyuye bigeze kuwa Kabiri dutangira kumva ko ubukwe bwapfuye rero twamenye ko uwo mukobwa yabeshye umuhungu ko ari inkumi kandi yarabyaye, anamubeshya ko yarangije kaminuza kandi abeshya.”

Gusa amakuru yamenyekanye ni uko uyu mukobwa yaje kuboneka mu Karere ka Rwamagana, ndetse akaba yabonetse ari muzima ntakibazo cy’umubiri na kimwe afite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 15 =

Previous Post

Ruhango: Abikorera bagaragarijwe ko aho ubukungu bw’Akarere bushingiye hatarashorwa imari bihagije

Next Post

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Related Posts

Ruhango: Abikorera bagaragarijwe ko aho ubukungu bw’Akarere bushingiye hatarashorwa imari bihagije

Ruhango: Abikorera bagaragarijwe ko aho ubukungu bw’Akarere bushingiye hatarashorwa imari bihagije

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasabye abikorera kurushaho kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko bashora imari mu nzego zifatiye runini ubukungu...

Money Conversations Every Couple Should Have Before Marriage

Money Conversations Every Couple Should Have Before Marriage

by radiotv10
26/06/2026
0

Love may bring two people together, but money often determines how smoothly they build a life together. While many couples...

Ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri utekesha abanyeshuri cyatangiye gukurikiranwa

Ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri utekesha abanyeshuri cyatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
25/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangiye gukurikirana ikibazo cy’Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kigali mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza,...

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe ibyavuye mu biganiro byongeye guhuza u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe ibyavuye mu biganiro byongeye guhuza u Rwanda na Congo

by radiotv10
25/06/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i London mu Bwongereza mu nama yanitabiriwe n'Ibihugu by'ibihuza, aho...

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye amateka yakozwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye amateka yakozwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
25/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olvier Nduhungirehe yishimiye kuba Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ yageze mu kindi cyiciro...

Next Post
Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

Ruhango: Abikorera bagaragarijwe ko aho ubukungu bw’Akarere bushingiye hatarashorwa imari bihagije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.