Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano amasosiyete ane y’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda ndetse n’abantu babiri, ishinja gutera inkunga M23 mu bikorwa birimo ibiyifasha kubona intwaro.
Ni ibihano byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Tommy Pigott, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Iri tangazo rivuga ko “Uyu munsi, Leta Zunze Ubumwe za America zirafata ingamba zo kurwanya amatsinda akura amabuye y’agaciro mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rwo gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23.”
Muri iri tangazo, America ivuga ko mu bafatiwe ibihano harimo abantu babiri ku giti cyabo ndetse na sosiyete enye z’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro zirimo Gasabo Gold Refinery LTD n’umuyobozi wayo Jean Malic Kalima, hamwe n’andi masosiyete atatu y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda.
America ivuga ko “M23 n’abayishyigikiye bakoresha umutungo munini w’amabuye y’agaciro ya DRC, umutungo ukwiye gufasha abaturage ba Congo, mu bikorwa byo gutera birimo kuyifasha kugura intwaro, no kwishyura abarwanyi.”
Iki Gihugu kivuga ko ibi bihano bigamije gushyigikira mu buryo butaziguye ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington.
Leta Zunze Ubumwe za America ikomeza ivuga ko “iasaba abantu bose guhagarika ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro aboneka hashingiwe ku ntambara, mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, agatuma habaho imirimo y’agahato n’iy’abana, kandi agateza imbere ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu matsinda y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro.”
Mu bihe binyuranye kandi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Ibihugu biyiri inyuma, bakunze gushinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro muri kiriya Gihugu, ariko u Rwanda rwakunze kubyamaganira kure, ndetse runagaragaza ko na rwo rukungahaye ku mabuye y’agaciro.
RADIOTV10





