Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanakiriwemo akanagirana ibiganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi, biravugwa ko hagiye kongerwa ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Epfo byumwihariko muri Minembwe.
Ni nyuma yuko Évariste Ndayishimiye, ahuriye i Kinshasa na Tshisekedi ku ya 22 Kamena bagasuzuma uko umutekano uhagaze muri Teritwari za Fizi na Uvira, muri Kivu y’Epfo. Iyi nama yafashije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ibihugu byombi mu misozi miremire ya Minembwe, ahakomeje kubera imirwano ikomeye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Media Burundi, avuga ko aba Bakuru b’Ibihugu byombi basuzumye ibikorwa bya gisirikare byakozwe kuva muri Gashyantare 2026.
Bafashe icyemezo cyo kongerera imbaraga ingabo ziri mu mirwano, kunoza ubushobozi bw’ingabo, cyane cyane binyuze mu kugura indege zitagira abapilote, no gusuzuma uburyo bw’ubutasi kugira ngo bagabanye ibyago.
Amakuru amwe agaragaza ko hari gahunda yo gusenya ibikorwa remezo bimwe na bimwe by’ingenzi, birimo n’ikibuga cy’indege cya Minembwe, kugira ngo hagabanywe urujya n’uruza rw’indege muri aka gace k’imirwano.
Imirwano yo ku butaka na yo irackomeye. Umutwe wa Twirwaneho, ufatanyije na M23, uherutse gutangaza ko wigaruriye imijyi ya Kakenge, Ilundu, Bidegu, na Kitavi, nyuma y’intambara zikomeye bahanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo igisirikare cy’u Burundi.
Nanone kandi imiryango myinshi itari iya Leta iratangaza ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili. Bavuga ko ibisasu byangije ibikorwa remezo byinshi, harimo n’ishuri riri i Ilundu n’ibitaro bikuru bya Minembwe.
Inzu nyinshi z’abaturage na zo zarasenyutse, kandi abantu benshi barapfa, abandi barakomereka. Imiryango imwe na imwe inashinja imitwe yitwaje intwaro yo muri ako gace gutwika inzu zinyuranye.
Kuri uyu wa Mbere Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ingabo z’u Burundi, n’imitwe nka Wazalendo na FDLR, batwitse inzu z’abaturage mu gace ka Lumibishi muri Kivu y’Epfo, ndetse zigahiramo abaturage benshi bari bazirimo.
Igisirikare cy’u Burundi kivugwaho kugira uruhare runini mu mirwano ikomeje kubera muri Kivu y’Epfo, aho kuva Kanama 2022 kugeza mu Ukuboza 2025, u Burundi bwohereje mu burasirazuba bwa Congo abasirikare barenga ibihumbi 29, kugira ngo bafashe FARDC guhangana na AFC/M23.
RADIOTV10





