Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi 25.
Uwatawe muri yombi yahawe izina rya Innocent S. nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Budage yo kurindira umutekano ukekwaho ibyaha.
Kuri uyu wa Gatatu, Ubushishinjacyaha bw’u Budage bwatangaje ko bwataye muri yombi uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside, aho we ubwe ku giti cye yagize uruhare mu ruhare rw’umuntu umwe.
U Budage bumaze gukurikirana abakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko amategeko y’iki Gihugu acyemerera gukurikirana abakoze ibyaha bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga, aho baba barabikoreye hose.
Uyu Munyarwanda w’umugabo, yafatiwe muri Leta ya Hesse, aho akekwaho gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi 25, dore ko yari Umuyobozi Wungirije w’iyahoze ari Komini Kayove yari imwe muri Komini zari zigize iyari Perefegitura ya Gisenyi.
Ubushinjacyaha bw’u Budage bushinja kandi uyu mugabo wahawe izina rya Innocent S. kuba we ubwe yarishe umuntu umwe amuteye icyuma mu gatuza.
Ubushinjacyaha bw’iki Gihugu kandi buvuga ko uyu mugabo yagiye akora intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, ndetse agashishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace.
RADIOTV10






