Abayobozi banyuranye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, barimo ukuriye Chris Obore ukuriye Itumanaho n’Itangazamakuru, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bya ruswa no kunyereza imari ya Leta.
Aba bayobozi batawe muri yombi ku itegeko ryatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Uganda, watangaje ko aba bayobozi bafashwe mu rwego rw’iperereza rikomeje gukorwa ku byaha bya ruswa.
Ibinyamakuru binyuranye muri Uganda nka The New Vision, biravuga ko aba bayobozi batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga y’Ikigega cyo kubitsa no kugurizanya cy’Inteko Ishinga Amategeko.
Uretse uyu ushinzwe Itumanaho mu Nteko ya Uganda, abandi batawe muri yombi, barimo Daniel Adilo, umuyobozi ushinzwe abakozi mu Nteko, Leonard Okema, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu biro bya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.
Hari kandi umuyobozi mukuru w’ubushakashatsi Rajab Kaaya Ssemalulu; umuyobozi mukuru wa Protocole Emmanuel Okwi Emuron; umukozi ushinzwe iterambere ry’ubushobozi Vincent Otebata; na Methods Murebe, umuyobozi mukuru wa SACCO y’Inteko Ishinga amategeko.
Biteganijwe ko ibisobanuro birambuye ku byaha biregwa aba bayobozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bizagaragazwa ubwo bazaba bitabye Urukiko Rurwanya Ruswa muri Uganda.
RADIOTV10





