• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

radiotv10by radiotv10
03/07/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n’abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo iteganyijwe kubera muri gihugu, ishingiye ku makimbirane yaturutse ku matora yo mu mwaka ushize.

Ibyo bibaye nyuma y’aho mu cyumweru gishize, guverinoma ya Tanzaniya, yari yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byose by’imitwe ya politiki, ivuga ko yabitewe n’impungenge z’umutekano, ariko ntiyasobanuye igihe iryo tegeko rizamara rikurikizwa.

Urubyiruko ruri gutegura iyo myigaragambyo rwatangaje ko ruzahurira mu mihanda ku wa 7 Nyakanga, rusaba impinduka muri demokarasi ndetse n’ubutabera ku bantu bishwe mu mvururu zakurikiye amatora yo mu mwaka ushize.

Komisiyo yashyizweho na guverinoma yagaragaje ko nibura abantu 518 bapfuye, baguye muri izo mvururu, ariko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’imiryango ishingiye ku madini bavuga ko inzego z’umutekano zishe abantu babarirwa mu bihumbi.

Iyi myigaragambyo yabaye umwaka ushije, yatewe ahanini no kutemerera abakandida bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi kwiyamamaza mu matora, yaje gutsindwa na perezida Samia Suluhu Hassan, watangajwe ko yatsinze ku majwi hafi 98%.

Perezida Samia yavuze ko iyo myigaragambyo yari igamije guhirika ubutegetsi bwe, mu gihe guverinoma ye yahakanye ibirego by’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zakoresheje ingufu z’umurengera mu kuyihagarika.

Iyi myigaragambyo y’urubyiruko iteganyijwe mu cyumweru gitaha, ikaba izahurirana n’imurikagurisha mpuzamahanga rya dar es salaam international trade fair ritegurwa na leta ya Tanzaniya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 7 =

Previous Post

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Next Post

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Related Posts

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na...

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

by radiotv10
02/07/2026
0

Abayobozi banyuranye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, barimo ukuriye Chris Obore ukuriye Itumanaho n’Itangazamakuru, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha...

Ibishobora gukurikira uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Congo no guhura na Tshisekedi

Ibishobora gukurikira uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Congo no guhura na Tshisekedi

by radiotv10
30/06/2026
0

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanakiriwemo akanagirana ibiganiro na mugenzi we...

Next Post
Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.