Umunyemari ufite imitungo myinshi irimo ibibanza birenga 100, n’imodoka zirenga 20 waregwaga kwigwizaho imitungo ayikuye mu ishyirahamwe yakoreraga mu Karere ka Nyanza, yagizwe umwere ku byaha yatangiye gukurikiranwaho umwaka ushize.
Uyu mugabo witwa Eliezer Niyitegeka, yatangiye kuburanishwa muri Mutarama umwaka ushize wa 2026, aho bivugwa ko afite imitungo myinshi irimo iyimukanwa n’itimukanwa, nk’ibibanza 100, imodoka zirenga 25 ndetse n’inzu zirimo n’igeretse, ashinjwa gukura mu ishyirahamwe yakoreraga.
Ubushinjacyaha bwamuregaga kwigwizaho imitungo yiganjemo iri mu Mujyi wa Kigali, ari na ho atuye, aho bwavugaga ko ntahandi yayikuye uretse mu buryo butanyuze mu mucyo ayikuye mu ishyirahamwe yakoreraga ryo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyeho.
Yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwamugize umwere. Mu maburanisha, Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mugabo yiyitiriye ubuyobozi bw’abigishwa gutwara ibinyabizika by’imodoka na Moto kuri sitade ya Nyanza.
Bwavugaga ko ubwo ibyo binyabiga byakoreshwaga mu bizamini by’impushya, buri kinyabiziga cyabaga kiri bwishyurwe ibihumbi 10 Frw, kandi ko ari we wayatwaraga ndetse ntatange n’inyemzabwishyu.
Uretse n’ibyo kandi, ngo ikinyabiziga kitatangaga ayo mafaranga yagombaga guhabwa uyu mugabo, cyafatirwaga ibihano, bikagera n’aho gifungwa.
Mu kuburana kandi, Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa [Eliezer] yanyereje miliyoni zirenga 300 Frw yakuye mu modoka 36 zakodeshwaga, amafaranga agahabwa uyu mugabo mu gihe cy’imyaka irenga ibiri, akayitwarire, ndetse ko ari na ho yakuye iriya mitungo yose yavuzwe mu rubanza.
Uretse icyaha cyo kwigwizaho imitungo, Ubushinjacyaha bwaregaga uyu mugabo no kutabasha gusobanura inkomoko y’imitungo atunze.
Ni mu gihe uregwa we yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, kuko amafaranga ashinjwa kugira aye, ari ayemeranyijweho n’abigisha imodoka kuri sitade ya Nyanza, bazajya batanga nk’abagize ishyirahamwe ryabo, kandi ko atari we wayakiraga, ahubwo ko yifashishwaga mu bikorwa byabo birimo kugura ibikoresha bakenera.
Uregwa wavuze ko amafaranga yatangwaga yashyirwaga kuri Konti ya Banki, yavuze ko yanifashishijwe mu gushaka ahandi hantu ho kwigishiriza gutwara ibinyabiziga no gukoreshereza ibizamini.
Eliezer utarahakanye ko imitungo myinshi avugwaho atayitunze, yavuze ko atayibonye mu nzira zitanyuze mu mucyo nk’uko abishinjwa, ahubwo ko ari ayo yavunikiye, kuko yayikoreye igihe.
Uyu wavugaga ko atiyitiriye umuyobozi wa ririya shyirahamwe, ahubwo ko yari umuyobozi wa site, kandi ko yabitorewe na bagenzi be, yavuze kandi ko imitungo ye irimo n’iyavuye mu inguzanyo z’amabanki dore ko ngo hari n’ayo afitiye amadeni akishyura.
Uyu mugabo watangiye gukurikiranwa muri Mutarama umwaka ushize wa 2025, yari yabanje gushyingirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza, aho yaburanye ifungwa n’ifungurwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwaje kwemeza ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Ni icyemezo kitanyuze Ubushinjacyaha bwaje kukijurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwo rwaje kwemeza ko uregwa akurikiranwa afunze,
Amakuru avuga ko uyu mugabo n’ubundi atigeze afungwa, kuko yajyaga kuburana mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye ari hanze, kugeza ubwo rwamugize umwere.

RADIOTV10





