Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagizwe umwe mu Bayobozi Bakuru ba Komisiyo Nshya y’Ubwenge Bukorano AI (Artificial Intelligence) mu Muryango w’Abibumbye.
Perezida Kagame azakora izi nshingano zo kuyobora iyi Komisiyo nshya muri Loni afatantije na Marc Benioff n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Salesforce.
Izi nshingano bazihawe binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Ikoranabuhanga ITU (International Telecommunication Union) ryanashyizeho iyi komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubwenge Bukorano (AI: Artificial Intelligence).
Iyi Komisiyo igamije gushimangira icyizere ku ikoranabuhanga ry’ubu bwenge, ndetse no kwagura amahirwe yo kubasha kubukoresha no kwihutisha uruhare rwabwo mu gushaka umuti wa bimwe mu bibazo byugarije isi mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, imihindagurikire y’ibihe ndetse no mu kugabanya ubusumbane.
Iyi Komisiyo y’Ubwenge Buhangano ya UN, yatangajwe ku mugaragaro mu ntangiro z’uku kwezi i Genève, ubwo habaga inama y’Ihuriro ry’Ubwenge Bukorano bugamije kubyara umusaruro mwiza.
Perezida Kagame w’u Rwanda yatowe nk’uzaba akorana ku mwanya wa Perezida w’iyi Komisiyo n’uriya Munyamerika Marc Benioff usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce, uri mu bagishinze.
Inzobere mu Itumanaho n’itangazamakuru Dr Guy Karema usanzwe ari n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), yatangaje ko ishyirwaho rya Perezida Kagame nk’Umuyobozi w’iyi Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, rishimangira ubushake mu guha ijambo Ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere mu miyoborere y’Isi ku ikoranabuhanga ry’Ubwenge bukorano.
Yagize ati “U Rwanda, Igihugu kiri mu bya mbere muri Afurika gifite politiki y’Igihugu kuri AI cyatoye muri 2023 ndetse kikaba cyaranakiriye Inama ya Mbere Nyafurika kuri AI muri 2025, kikaka kinakomeje kuza ku isonga ku ruhando mpuzamahanga mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.”
Iyi Komisiyo nshya, biteganyijwe ko izakora inama yayo ya mbere hagati ya tariki 07 n’iya 10 Nyakanga 2026 ikabera i Genève mu Busuwisi.
Iyi nama yitezweho gutangirwamo ibyifuzo by’ibizashyirwa mu bikorwa, izibanda ku bijyanye n’umutekano wa AI ndetse no ku kugabanya icyuho kiri hejuru cy’abasha gukoresha ikoranabunga, aho abarenga miliyari 2,2 batagerwaho na Interineti, ndetse izanibanda ku mikoranire mpuzamahanga.
Gutora Perezida Kagame kuri izi nshingano, bishimangira uruhare rukomeje guhabwa Umugabane wa Afurika ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Bukorano, ndetse n’uruhare rwabo mu kuzamura imibereho y’abaturage.
RADIOTV10





