Wednesday, July 15, 2026
RW|EN
SIPORO

Inkuru y’akababaro: Umukinnyi wakiniye amakipe akomeye muri Volleyball y’u Rwanda yitabye Imana

Inkuru y’akababaro: Umukinnyi wakiniye amakipe akomeye muri Volleyball y’u Rwanda yitabye Imana

Umukinnyi w’umukino wa Volleyball, Patrick Byiringiro wari uherutse kwerecyeza mu ikipe APR VC, avuye mu ikipe ya Kepler VC, yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Patrick Byiringiro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, yemezwa na bamwe mu nshuti ze za hafi zirimo abo bakinanye muri uyu mukino wa Volleyball.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 mu ishami ry’ibiganiro bya Siporo, yatangaje ko uyu mukinnyi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Byiringiro Patrick, yitabye Imana nyuma y’igihe gito ahinduye ikipe, aho yari yinjiye muri iyi kipe ya APR VC avuye mu ya Kepler VC yari amazemo igihe.

Patrick Byiringiro yari aherutse kuva mu ikipe ya Kepler VC yerecyeza mu ya APR VC

RADIOTV10

 

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 1 =