• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Youssef wari umaze kwigarurira imitima y’Aba-Rayon yatashye na mugenzi we

radiotv10by radiotv10
18/01/2022
in SIPORO
0
Youssef wari umaze kwigarurira imitima y’Aba-Rayon yatashye na mugenzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Rharb Youssef na Ayoub Ait bombi b’Abanya-Maroc bari bamaze iminsi muri Rayon Sports, basubiye iwabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.

Aba bakinnyi babiri bari intizanyo muri Rayon, basanzwe ari aba Raja Casablanca yo muri Maroc ari na yo basubiyemo.

Bari bageze mu Rwanda muri Nzeri 2021 aho Raja Casablanca yabatije Rayon Sports bishingiye ku masezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye yasinywe hagati y’aya makipe.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Rayon Sports yatangaje ko aba bakinnyi bari batijwe n’iyi kipe binyuze mu bufatanye bagiranye tariki ya 19 Nyakanga 2021, bagomba gusubira mu ikipe yabo.

Byabaye nyuma y’uko aba bakinnyi bari batangarije itangazamakuru ry’iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuye n’aba bakinnyi bubasezeraho ari na bwo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere bahise berecyeza ku kibuga cy’indege gufata rutemikirire yabacyuye.

Abakinnyi Youssef na Ayoub baherekejwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe Saa 23:40’ berekeza i Tunis aho biteganyijwe ko Ikipe ya Raja izahabakura na Jet Privee ku wa kane bajya Maroc.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + fifteen =

Previous Post

Kamonyi: Umusore w’imyaka 25 yiyemerera ko yasambanyije nyina w’imyaka 61 ngo yumvaga yamwifuje

Next Post

Nimfungurwa sinshobora kongera kuva mu Rwanda-Sankara yavuze byinshi n’uko yahuye na Kayumba

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Nimfungurwa sinshobora kongera kuva mu Rwanda-Sankara yavuze byinshi n’uko yahuye na Kayumba

Nimfungurwa sinshobora kongera kuva mu Rwanda-Sankara yavuze byinshi n’uko yahuye na Kayumba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.