Nyuma yo gusezerera umurwayi wa nyuma wa Ebola kuri uyu wa Kane, Uganda yatangiye igihe cy’iminsi 42 giteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mbere yo gutangaza ko icyorezo cya Ebola cyacitse burundu muri iki gihugu.
Amabwiriza ya OMS ateganya ko igihugu gishobora gutangazwa ko kitakirimo Ebola iyo hashize iminsi 42 nta murwayi mushya ugaragaye.
Kuva iki cyorezo cyatangazwa muri Gicurasi, Uganda imaze kwemeza abarwayi 20 ba Ebola, barimo babiri bapfuye, ndetse n’undi murwayi umwe ukekwaho iyo ndwara wapfuye. Gusa nta murwayi mushya uratangazwa kuva ku wa 21 Kamena 2026.
Nk’uko OMS ibivuga, abarwayi bose bemejwe ko banduye Ebola bari bafitanye isano n’ikwirakwira ry’icyorezo cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hagaragaye abanduye baturutse muri icyo gihugu ndetse n’abandujwe n’abo bari bahuye na bo, harimo n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Mu gihe Uganda iri hafi gutangaza ko iki cyorezo cyarangiye muri iki gihugu, muri RDC ho Ebola iracyakwirakwira ku muvuduko mwinshi.
Kugeza ku wa 11 Nyakanga, muri RDC hari hamaze kwemezwa abarwayi barenga 2,000, barimo abasaga 700 bapfuye, ibintu OMS ivuga ko ari bwo bwiyongere bwihuse cyane bwigeze kubaho mu kwezi kumwe mu mateka y’ibyorezo bya Ebola.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr. Chikwe Ihekweazu, yavuze ko mu minsi ishize hagaragaye umubare munini cyane w’abanduye bashya.
Yagize ati: “Mu masaha 24 gusa, twemeje abarwayi barenga 80 bashya.”
Yakomeje agereranya iki cyorezo nk’inkongi y’umuriro ukomeje gukwirakwira, aho yagize ati “Mufate Ebola nk’umuriro. Hari ikintu gikomeje kuwongerera imbaraga bigatuma ukomeza gukwira hose icyarimwe.”
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10