Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda 11 bafashwe bahungira muri Tanzania kubera inkingo za COVID bita ikimenyetso cya Satani

radiotv10by radiotv10
19/01/2022
in MU RWANDA
0
Abanyarwanda 11 bafashwe bahungira muri Tanzania kubera inkingo za COVID bita ikimenyetso cya Satani

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango ibiri igizwe n’abantu 11 barimo abarimu babiri, yafatiwe mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ubwo bari bagiye gutoroka ngo bajye muri Tanzania bavuga ko bahunze inkingo za COVID-19 bita ikimenyetso cya Satani.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, buherutse gutangaza ko hari Abanyarwanda 115 bafatiwe mu bice bitandukanye barimo abageragezaga gutorokera mu bihugu by’abaturanyi bavuga ko bahunze inkingo za COVID-19.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, ubuyobozi bwafashe abantu 11 bo mu miryango ibiri irimo abarimu babiri n’abana babo bariho bagerageza gutorokera muri Tanzania ngo bahunga inkingo za COVID-19.

Iyi miryango yombi ni iyo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza barimo umwe ugizwe n’umubyeyi umwe n’abana be mu gihe undi mubyeyi we ngo yaburiwe irengero aho bikekwa ko na we yahunze inkingo.

Ubuyobozi bw’ibanze bwo mu gace iyi miryango isanzwe ituyemo, buvuga ko bari bahunze inkingo za COVID-19 nk’uko babyivugira ko ari ikimenyetso cya satani.

Karuranga Leo uyobora Umurenge wa Kabare bakomokamo, avuga ko ubuyobozi bwari bumaze iminsi bujya gukora ubukangurambaga muri aka gace bushishikariza abo mu idini rimwe n’aba bafashwe bahunga, ariko bo bakaba bataragiriwe inama kuko bihishaga.

Ati “Mu bafashwe rero banabapimye basanga harimo umwe wamaze kwandura iki cyorezo, bavuga ko imyemerere bafite ari uko uru rukingo ari urwo kwa satani akaba ari yo mpamvu baruhunga.”

Ubuyobozi buvuga ko muri uyu Murenge habarwa abaturage 145 gusa ngo buzakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo na bo bikingize.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ko hari Abanyarwanda bahunze inkingo ariko ko ari bacye ku buryo abantu badakwiye kubikabiriza ngo bumvikanishe ko ibintu byakomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + twenty =

Previous Post

Aborozi barifuza ko Inka bajyanye kugurisha zajya zipimwa ku munzani nk’uko bikorwa ku Bishyimbo

Next Post

Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y’ishuri

Related Posts

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

IZIHERUKA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels
MU RWANDA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y’ishuri

Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y'ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.