Urugendo rw’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 rwasojwe kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Rubavu, mu gitaramo cyabaye amateka kubera ubwitabire budasanzwe ndetse n’ibyishimo byaranze abafana bishimiye itsinda Urban Boys ryagaragarijwe ko rigikunzwe.
Rubavu yari yambariye ibirori kuva mu masaha y’igicamunsi. Imihanda, ahabereye igitaramo n’ibice bitandukanye by’umujyi byagaragaraga birimo abantu benshi bafite inyota yo gusoza iri serukiramuco mu buryo budasanzwe. Muri rusange, aka karere kari gafite “vibe” idasanzwe, ibintu byagaragaraga haba ku bafana no ku bahanzi.
Abahanzi umunani bari bateguwe bose bageze ku rubyiniro bakirwa n’urukundo rwinshi. Igitaramo cyatangijwe na Amaloni, akurikirwa na Ross Kana, Marina, Kivumbi King, Bushali, Kenny Sol, Davis D, hanyuma Chris Eazy, buri wese agaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba no gususurutsa imbaga yari yateraniye i Rubavu.
Chris Eazy na we yatanze ibyishimo byinshi, ariko ikintu benshi barangarira cyane umwambaro yari yambaye wari uriho ishusho y’umuhanzi King James, mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro imyaka 20 amaze mu muziki nyarwanda. Ni igikorwa cyashimishije benshi, by’umwihariko abakunzi ba King James bakibonamo ubutumwa bwo guha agaciro abahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda.
Nubwo buri muhanzi yatanze ibyo yari ategerejweho, amaso n’amatwi bya benshi byari byerekejwe ku itsinda Urban Boys, ryari ritegerejwe n’imbaga nyuma y’imyaka umunani ridataramira hamwe cyangwa ngo risohore indirimbo ari batatu.
Ubwo Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo binjiraga ku rubyiniro, urusaku rw’abafana rwahise rwumvikanira kure. Byari nk’aho imyaka umunani yari ishize itabayeho, kuko abantu bahise baririmbana na bo kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.
Urban Boys basubije abakunzi babo mu bihe byiza byaranze umuziki nyarwanda, baririmba zimwe mu ndirimbo zabagize ibyamamare zirimo Bibaye, Umwanzuro, Wampoye Iki n’izindi nyinshi zakomeje kuririmbwa n’abafana ijambo ku rindi. Uko igitaramo cyagendaga gikomeza, ni ko byarushagaho kugaragara ko Abanyarwanda bari barakumbuye iri tsinda, ndetse benshi bagaragaza ko ikosa rikomeye ryabayeho ari ukuba aba bahanzi baratandukanye bagasiga abakunzi babo bategereje kongera kubabona hamwe.
Kimwe mu bihe byashimishije abantu cyane ni igihe Urban Boys baririmbaga indirimbo Ibitenge, maze bahamagara ku rubyiniro Amag The Black, wayifatanyije na bo. Akigera ku rubyiniro yakiriwe n’impundu nyinshi zagaragazaga ko na we abakunzi b’umuziki bari bamukumbuye. Nubwo atamaze umwanya munini, uko yagiye byasize benshi bifuza ko yari gukomeza gufatanya na bagenzi be kuririmba.
Ntibyagarukiye aho kandi. Mu ndirimbo Too Much, Urban Boys bahamagaye Marina, na we wari wabanje gutaramira abafana, maze ayifatanyamo na bo, ibintu byarushijeho kongera ibyishimo by’abari bitabiriye iki gitaramo.
Iri tsinda ryakomeje gususurutsa abakunzi baryo n’izindi ndirimbo zakunzwe zirimo Yawe, Kelele, Sipiriyane, Adam na Eva n’izindi nyinshi zatumye abafana badacogora kubyina no kuririmba kugeza ku munota wa nyuma.
Isozwa rya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 ryasize risubije icyizere abakunzi b’umuziki nyarwanda, cyane cyane abari bamaze imyaka myinshi bifuza kongera kubona Urban Boys bahuriye ku rubyiniro. Mu ijoro rya Rubavu, iri tsinda ntiryatanze igitaramo gusa, ahubwo ryasubije benshi mu mateka, ibyishimo n’icyizere ko ibyo abantu bakunze bishobora kongera kubaho.
Mu mijyi yose iri serukiramuco ryanyuzemo uyu mwaka, Rubavu yasojwe mu buryo budasanzwe, ubwitabire bw’abafana, uko abahanzi bitwaye ndetse n’ibyaranze igitaramo cya Urban Boys bikaba byarigize imwe mu mpamo zikomeye zizahora zigarukwaho mu mateka ya MTN Iwacu Muzika Festival.

RADIOTV10