Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Fifi Raya uzwi mu Rwanda agiye gukorana ubukwe n’umusore uba hanze

Umuhanzikazi Fifi Raya uzwi mu Rwanda agiye gukorana ubukwe n’umusore uba hanze

Umuhanzi Fifi Raya uzwi mu njyana ya Rap, yambitswe impeta n’umusore uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, bitegura gukorana ubukwe.

Uyu muraperikazi, yambitswe impeta n’umusore witwa Ndibyariye Benjamin ukoresha izina rya Ben The MC ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, aritegura kurushingana n’uyu muraperikazi nyuma yuko umukinnyikazi wa Filimi Nyambo na we yambitswe impeta n’umukunzi we na we uba hanze y’u Rwanda, ndetse bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

Fifi Raya, wagaragaje urwo akunda uyu musore bagiye kurushingana, yavuze ko uretse kuba ari mwiza, ariko yanamushimyemo umugabo umukwiye.

Fifi Raya, mu butumwa buherekejwe n’amafoto yafashwe ubwo uyu mukunzi we yari amaze kumwambika impeta y’urukundo, yagize ati “Uretse kuba ari mwiza, ubu ni n’umugabo wanjye icumi ku icumi.”

Uyu muraperikazi Fifi Raya, ni umwe mu bari bamaze igihe bigaruriye imitima ya benshi, aho azwi mu ndirimbo nka Mon Bebe, Dejavu yakoranye na B. Threy, ndetse na Kill It yakoranye n’umuraperi mugenzi we Bull Dogg.

Fifi Raya yambitswe impeta n’umusora bagiye kurushingana

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =