Thursday, August 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hategetswe ko ubwoko 50 bw’izonga zavaga hanze zirimo izizwi mu Rwanda zikurwa ku isoko

Hategetswe ko ubwoko 50 bw’izonga zavaga hanze zirimo izizwi mu Rwanda zikurwa ku isoko

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahagaritse by’agateganyo itumizwa mu mahanga ry’inzoga zizwi nka Likeri zo mu bwoko 52, zirimo izwi mu Rwanda, nka Gilbeys Gin; Kiwingu Spirit na K-Vant, ndetse gitegeka ko zihita zikurwa ku isoko, abazinywa na bo basabwa guhita babihagarika.

Icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo itumizwa ry’izi nzoga ryatangajwe na Rwanda FDA mu itangazo rivuga ko cyafashwe “Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.”

Iki Kigo kivuga ko kimenyesha abatumiza ibinyobwa mu mahanga, ababigeza ku isoko, ababicuruza ndetse n’abaturage muri rusange, ko itumizwa mu mahanga ry’ibinyobwa bisembuye byagaragajwe muri iri tanazo “rihagaritswe by’agateganyo, guhera igihe iri tangazo risohokeye.”

Iki kigo gikomeza kigaragaza ingamba zafashwe zirimo gutegeka “abatumiza ibi binyobwa mu mahanga guhita batangiza igikorwa cyo kubikusanya byose no kubikura ku isoko.”

Rwanda FDA ikomeza igira ivuga ko “itegetse abatumiza ibi binyobwa mu mahanga guhita basaba ababikwirakwiza ku isoko” gkusanya ibi byagaragajwe no kubikura ku babiranguye, ndetse no gusubiza ibinyobwa byakusanyijwe mu bubiko bw’ababitumiza hanze.

Nanone kandi iki kigo cyategetse abatumiza mu mahanga ibi binyobwa gutanga raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye igihe iri tangazo risohokeye.

Rwanda FDA yanategetse abakwirakwiza n’abacuruza ibi binyobwa guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, kandi bagomba guhita basubiza ibisigaye ku babitumiza mu mahanga, kandi aya mabwiriza agahita ashyirwa mu bikorwa iri tangazo rigisohoka.

Iki kigo cyanaboneyeho no gusaba abanywa ibi binyobwa kubihagarika, ndetse kinategeka ko ibikorwa byose bibyamamaza bihagarikwa, ndetse n’ibyapa byose bibyamamaza bigakurwaho mu Gihugu hose.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − thirteen =