Friday, August 7, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida wa Guinée wagiye mu kiruhuko i Burayi n’umuryango we yasangije abaturage be uko kiri kugenda

Perezida wa Guinée wagiye mu kiruhuko i Burayi n’umuryango we yasangije abaturage be uko kiri kugenda

Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinée uherutse gufata konji nk’umukozi wa Leta, we n’umuryango we bakerecyeza ku Mugabane w’u Burayi mu kiruhuko, yagaragaje ko kiri kugenda neza ari kumwe na Madamu we, batembera mu bwato mu nyanja.

General Mamadi Doumbouya n’umugore we ndetse n’umwana wabo, bavuye mu Gihugu cyabo cya Guinée mu ntangiro z’iki cyumweru, berecyeza mu Bugiriki.

Ibiro by’Umukuru w’iki Gihugu cya Guinée, byatangaje ko Perezida wacyo yari agiye mu kiruhuko nk’ibisanzwe bihabwa abakozi ba Leta, kandi ko igihe azamara aruhuka kizamubera umwanya mwiza wo kugarukana imbaduko kugira ngo abashe gukomeza kuyobora ibikorwa biganisha ku iterambere iki Gihugu cyifuza.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaba, Perezida Mamadi Doumbouya yifuje gusangiza Abanya- Guinée muri macye uko ikiruhuko kimumereye, aho yifashishije amafoto ari kumwe na Madamu we bari gutembera mu bwato mu nyanja.

Yagize ati “Igihe gito cyo kuruhuka, ngaragiwe n’umuryango wanjye ntako bisa, mbere yo gusubukura akazi k’imishinga y’umuvuduka Igihugu cyacu kiriho.”

Doumbouya, muri ubu butumwa bwe, avuga ko yishimira intambwe nziza Igihugu cye gikomeje gutera ndetse n’inzego zacyo. Ati “Kandi ntakizatubuza gukomeza umurava wo gukorera Igihugu no kugera ku ntego twiyemeje yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Yakomeje kandi yizezA Abanya- Guinée ko nubwo atari mu Gihugu ariko ntacyamubuza gukomeza kubakorera. Ati “Aho ndi hose, nkomeza gukorera Igihugu cyacu n’abaturage bacyo gusa. Mugire icyumweru cyiza mwese, Abanya- Guinée.”

Ubwo Perezida Doumbouya yerecyezaga i Burayo, agiye gufata indege ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Ahmed Sékou Touré, yaherecyejwe n’abayobozi bakomeye bo mu nzego nkuru z’Igihugu, iza politiki n’iza dipolomasi.

General Mamadi Doumbouya n’umugore we bari mu kiruhuko mu Bugiriki

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =