Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yakiriye abasirikare bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Sri Lanka, abashimira uruhare ingabo z’iki Gihugu zigira mu mahugurwa azamurira ubunyamwuga n’ubumenyi Ingabo z’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2026, aho Umugaba Mukuru wa RDF yakiriye izi ntumwa ku Cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda i Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyabaye mu gihe izi ntumwa ziri gusoza uruzinduko rw’ibyumweru bibiri zagiriraga mu Rwanda, rugamije kunguka ubumenyi ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu mibereho n’ubukungu ndetse no kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Nanone kandi muri uru ruzinduko, izi ntumwa zari zigamije kwigira ku ruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’Igihugu, ndetse no mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga, mu butumwa yagejeje kuri izi ntumwa, yashimangiye ubucuti bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Sri Lanka, anashimira Ingabo za Sri Lanka ku ruhare rwazo rukomeye mu kuzamurira ubumenyi n’ubunyamwuga Ingabo z’u Rwanda binyuze mu mahugurwa zihabwa mu mashuri atandukanye ya gisirikare yo muri Sri Lanka.
Yanagarutse ku kamaro k’ingendo nk’izi z’amasomo, avuga ko ari urubuga rwiza rwo kurushaho gusobanukirwa no kwegerana hagati y’impande zombi, gukomeza umubano, no gushakira hamwe uburyo bushya bw’ubufatanye bufitiye akamaro Ingabo z’ibihugu byombi.


RADIOTV10