Bamwe mu bana bagaragaza ko amakimbirane mu miryango ndetse no kutitabwaho n’ababyeyi ngo bababe hafi, babaganirize, ari bimwe mu bikomeje kubabangamira, bikanagira ingaruka ku buzima bwabo kuko hari abo bituma bishora mu ngeso mbi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu biharanira guteza imbere uburenganzira bw’umwana, kumurinda no kumufasha gukura neza mu buryo bwuzuye. Iyi ngingo ni imwe mu zagarutsweho mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana, ubwo harebwaga bimwe mu bibangamiye abana mu Rwanda.
Nshuti Blaise, umwe mu bana bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko amakimbirane mu miryango ari kimwe mu bikomeje kubangamira abana bagenzi be.
Yagize ati: “Ababyeyi ntabwo bumvikana. Usanga ababyeyi barwana imbere y’umwana, rero uwo mwana nta kindi kiba kiri mu mutwe we. Iyo abonye ibyo bintu, ni byo akomeza gutekereza. Nkanjye, umwana twigana yaraje aranyegera arambwira ngo iwacu bimeze nabi, papa na mama birirwa barwana. Ubu sinshobora no kuba nabahamagara ngo baze kunsura. Nyine uwo mwana ahora yitekerereza ibibazo biba biri iwabo. Usanga ahora yigunze, no mu ishuri ntabwo atsinda neza.”
Isimbi Kellia we yavuze ko ikindi kibazo abana bafite ari uko ababyeyi batakibabonera umwanya.
Yagize ati: “Ababyeyi rero muri iyi minsi akazi karabatwaye. Usanga batakitubonera umwanya uhagije ngo batuganirize banatugire inama. Nanjye naguha urugero aho ntuye, usanga abana bumva bisanzuye bakikorera ibyo bashaka byose kuko nyine nta gitsure cy’umubyeyi. Ibyo ni na byo biri gutuma abana bajya mu mico mibi, harimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye ababyeyi kugaruka ku nshingano zabo zo kwita ku bana.
Yagize ati: “Ibi bibazo byose biri guterwa no kudohoka ku nshingano z’ababyeyi zo gukurikirana uburere bw’abana. Babyeyi, ndagira ngo mbabwire ko nta mpano iruta guha umwana urukundo, umwanya n’uburere buboneye. Turabizi ko umuryango ari wo shingiro ry’imikurire y’umwana. Duharanire kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye urangwamo urukundo, ubwumvikane no kurera neza aba bana kuko ari bo Rwanda rw’ejo.”
Iyi Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana ya 18 yitabiriwe n’abana barenga 500 baturutse mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abahagarariye bagenzi babo bo mu nkambi eshanu z’impunzi ziri mu Rwanda.


