Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

radiotv10by radiotv10
21/01/2022
in MU RWANDA
0
Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa imyaka 15 agafungurwa arangije igihano, ubu akurikiranyweho kwica anize umugore we amuhoye ibihumbi 14 Frw.

Ukekwa akaba yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu wa 2009, akaba yari yararangije igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kuri icyo cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirijwe dosiye y’uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we ku wa 19 Mutarama 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo akekwaho kwica umugore we amuhoye amafaranga ibihumbi 14 Frw yari yabuze, agakeka ko yibwe na nyakwigendera.

Umugabo ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yaba yarakoreye umugore we, cyabereye mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 13/1/2022.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha iyi nkuru, buvuga ko ukekwa yishe umugore we amunize mu ijosi nk’uko byagaragaraga ko harimo ibikomere by’inzara hanabyimbye.

Ngo akimara kwica umugore we, yakingiranye umurambo ahita acika atwara n’imfunguzo z’inzu, abana batashye bavuye ku ishuri basanga harakinze bajya ku baturanyi, nyuma nibwo umukuru muri bo yagiye kubashaka barataha, bageze mu rugo yica umusumari wari ukingishije idirishya, acishamo umwana muto yinjira mu nzu ajya kuzana izindi mfunguzo babikaga mu nzu, binjiyemo basangamo umurambo wa nyina.

Ukekwa ndetse n’umugore we bari basanzwe ku rutonde rw’ingo zibanye nabi, hari n’igihe ukekwa yari aherutse gutaha yanyoye inzoga yasinze aniga umugore we, bamujyana ku Kagari, agezeyo umugore we amusabira imbabazi baramureka arataha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 yakuwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka none inzara igiye kumuhitana

Next Post

Gen Kainerugaba umuhungu wa Museveni yageze mu Rwanda arabonana na Perezida Kagame

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen Kainerugaba umuhungu wa Museveni yageze mu Rwanda arabonana na Perezida Kagame

Gen Kainerugaba umuhungu wa Museveni yageze mu Rwanda arabonana na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.