Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’level) ariko ntagaragare ahatangiwe ibihembo ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi, bikanazamura impaka, yakiriwe kuri iyi Minisiteri, na we ashyikirizwa ibihembo bye n’Umunyamabanga wa Leta.
Ibura ry’uyu mwana wo mu Karere ka Rusizi wabaye uwa mbere muri bizamini bisoza O’level, ryazamuye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho MINEDUC yavugaga ko yahamagawe ku murondo wa telefone ariko ntaboneke.
Nyuma y’inkuru yanditswe ku rubuga rwa RADIOTV10, abatangaga ibitekerezo ku gisubizo cya Minisiteri y’Uburezi, bavugaga ko kidahagije, kuko hatari kubura ubundi buryo bwo kugera kuri uriya mwana, bakananyura mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko umwana wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu ntabure mu birori kimwe n’abandi, hakaboneka abamuje inyuma.
Uyu mwana na we yari yaganirije umunyamakuru Sam Kabera, we anahakana ko batigeze bamumenyesha, aho yavugaga ko na we igihe yazashyikirizwa ibihembo, yazabona amahirwe nk’ayo bagenzi be bagize, na we akaba yakwifotozanya n’abayobozi.
Yakorewe ibirori by’umwihariko
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, MINEDUC yemeje ko uyu mwana na we yakiriwe ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Minisiteri, ndetse anaherekejwe n’umwe mu bayobozi b’Akarere ka Nyamasheke.
Iyi Minisiteri yagize iti “Kuri uyu mugoroba [ku wa Gatanu], Umunyamabanga wa Leta, Claudette Irere ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA bashyikirije Leontine Uwamariya ibihembo nk’umunyeshuri wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza Ikiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye.”
MINEDUC ikomeza ivuga ko “Nubwo atabonetse mu birori nyirizina, ariko yahawe ibihembo yari yateganyirijwe birimo mudasobwa, amafaranga y’ishuri y’umwaka wose, n’impamyabushobozi y’ishimwe.”
Mu butumwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yagejeje kuri uyu mwana, yamubwiye ati “Nta na rimwe dushobora kubwira umuntu ngo wabaye uwa mbere ariko ntiwirirwe uza. Ntabwo bishoboka ntabwo ari gutyo dukora.”
Umunyamabanga wa Leta kandi yahaye impanuro uyu mwana, amubwira ko kuba yarabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu bikwiye kumutera ishema ku buryo kuba ataragaragaye ku munsi watangarijweho amanota nka bagenzi be, ariko gushimwa kwe kwabayeho.
Yagize ati “Ahantu hose uzicara ugeze no mu rugo, washimwe ku rwego rw’Igihugu nk’umunyeshuri witwaye neza, kandi ibikurikiyeho unabikunde, ugiye kwiga mu ishuri ryiza rizaguha n’andi mahirwe menshi ku buryo noneho no mu wa gatandatu tuzakubona uhagaze neza, na kaminuza, ibindi byose birashoboka, turabikwifuriza.”
Iyi Minisiteri kandi yanagaragaje amafoto yafashwe ubwo Leontine Uwamariya yashyikirizwaga ibihembo n’Umunyamabanga wa Leta Irere Claudete, ndetse n’ababyeyi b’uyu mwana bari bamuherekeje.
Uyu mwana usanzwe wiga mu ishuri rya ISF ryo mu Karere ka Nyamasheke, ubwo yakirwaga kuri Minisiteri, yari aherekejwe n’ababyeyi be ndetse n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.



RADIOTV10