Monday, August 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

MINEDUC yasabye imbabazi inavuga isomo yakuye mu kibazo cy’umwana wabaye uwa mbere kigikomeje kuzamura impaka

MINEDUC yasabye imbabazi inavuga isomo yakuye mu kibazo cy’umwana wabaye uwa mbere kigikomeje kuzamura impaka

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yatangaje ko nta bushake bugambiriwe bwabayeho ku cyatumye umwana wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye atagaragara hamwe n’abandi ubwo hatangagwa ibihembo, abisabira imbabazi, gusa avuga ko iki kibazo hari amasomo cyasize.

Ni nyuma yuko hakomeje kuzamuka impaka zatewe no kuba umwana witwa Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu muri ibi bizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye, ataragaragaye mu gikorwa cyo gutangaza amanota cyanahembewemo bagenzi be.

Impaka zazamutse ku mbuga nkoranyambaga, n’ubu ziracyakomeje, nubwo uyu mwana ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 yazanywe ku Cyicaro Gikuru cya Minisiteri y’Uburezi, na we agashyikirizwa ibihembo bye, ndetse akanafatwa amafoto ari kumwe n’abayobozi muri MINEDUC barimo Umunyamabanga wa Leta, Irere Claudette.

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko nta bushake bugambiriwe bwabayeho mu gutuma uyu mwana atagaragara muri kiriya gikorwa ahubwo ko byatewe n’ikosa ryakozwe n’ubuyobozi bw’ishuri yigagaho rya Institut Sainte Famille de Nyamasheke (ISF Nyamasheke).

Yagize ati “Mu kwandika nimero z’ababyeyi, aba bandika ku ishuri, bakoramo ikosa, hanyuma bahamagara ubwo ni ku itariki ya 19 [Kanama 2026] birumvikana Leontine ni we wari ku mwanya wa mbere, babanza guhamagara nimero imwe ntiyari iriho, bahamagara iya kabiri, yitabwa n’undi muntu, umukozi wacu wa NESA aravuga ati ‘ni kanaka, twagira ngo tubabwire’ ati uri umubyeyi wa runaka?’ ati ‘yego’, ati ‘twagira ngo tubabwire ko umwana wanyu yatsinze neza twagira ngo tumutumire azaze gufata ibihembo’, uwitabye ati ‘yego tuzaza’, umukozi wa NESA aravuga ati ‘azaza’ ahamagara n’abandi bose.”

Minisitiri Irere avuga ko ku munsi nyirizina wo gutangiraho ibihembo, Umukozi wa NESA yongeye guhamagara ya nimero, noneho wa muntu wari witwabye n’ubundi ku nshuro ya mbere, akavuga ko ataboneka kuko ari n’ahantu kure.

Yavuze ko kandi byaje kumenyekana ko uwo muntu witabaga, atari umubyeyi wa Uwamariya Leontine, ahubwo ko ubuyobozi bw’ishuri bwanditse nabi nimero, bukandika iz’undi muntu, ari na we witabaga iriya telefone.

Gusa yavuze ko hari amasomo yasizwe n’iki kibazo, ati “Igihe umuntu ari gushyira imyirondoro y’umunyeshuri cyangwa uwo ari we wese, kwitonda kugira ngo abikore neza. Iri ni isomo rya mbere.

Irya kabiri natwe twize ni uko bidahagije gusa guhamagara umubyeyi. Ubundi ukuntu dusanzwe tubigenza iyo tuzatangaza amanota, buri gihe tubikora umunsi ubanza, tugahamagara nyiri ubwite, tugahamagara umubyeyi, hari igihe ishuri mu mwanya wo gushyiraho nimero y’umubyeyi bashyiraho nimero y’ishuri, ubwo uwo ni we duhamagara kugira ngo bamenyeshe umwana, dukoresha umubyeyi n’umwana tukagarukiriza aho ngaho, ariko icyo twize natwe, ni uko tugomba kurenzaho, ntitubwire gusa umubyeyi, ahubwo tukanabwira n’ishuri, ndetse byaba na ngombwa tukabwira n’ubuyobozi.”

Ku bwo kuba hari abantu benshi bagaragaje ko batabyishimiye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yabisabiye imbabazi.

Yagize ati “Uko rero byaje guhinduka ibidashimishije, reka tubisabire imbabazi, ntabwo ari byo twari tugendereye, icyo twari tugendereye ni uko abana bashimwa, bagashimwa n’Abanyarwanda bagahabwa amanota, abantu bose bakabimenya nk’uko dusanzwe tubigenza.”

Yasabye kandi abakomeje gutanga ibitekerezo bitubaka kuri iki kibazo kubihagarika, dore ko hari n’abavuze ko icyatumye uriya mwana adahamagarwa nk’abandi ari uko ari uwo mu cyaro.

Ati “Murabizi rwose Leta y’u Rwanda ntabwo ivangura, buri mwana wese agira amahirwe yose nk’uwundi. Icyo dukwiye kureba, ni icyo kwishimira, tukareba ‘yatsinze’ aho gushyira imbaraga mu kureba ngo ‘ni uko uw’i Nyamasheke, ibi n’ibi ibi n’ibi’ hashyirwe imbaraga ni uko yatsinze kandi akaba yahawe ibyo yifuza.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 15 =