Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyamwitiriwe ‘Diamond Platnumz Experience’, aho biteganyijwe ko azana n’itsinda rigari ry’abamufasha barimo ababyinnyi, abajyanama be n’abanyamakuru.
Muri iki gitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki 29 Kanama 2026 muri parikingi ya BK Arena, Diamond Platnumz azaba ari ku isonga mu bahanzi bazasusurutsa abazakitabira, barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin, ndetse n’umuhanzi akaba na Dj w’Umunya-Uganda Etania na DJ Marnaud. Igitaramo kizayoborwa kandi na Rocky Try na Michael Sengazi.
Diamond azazana n’itsinda rigari rya Wasafi
Mu gihe iminsi igana ku munsi w’igitaramo igenda igabanuka, amakuru ahari ni uko Diamond Platnumz atazaza i Kigali wenyine, ahubwo ateganya kuhagera aherekejwe n’itsinda rinini ry’abantu basanzwe bagize ikipe imufasha mu bikorwa bye bya muzika n’itangazamakuru.
Amakuru aturuka ku bantu ba hafi muri Wasafi avuga ko Diamond ashobora kuzana mu Rwanda abantu barenga 30, barimo abajyanama, ababyinnyi, abakora mu itangazamakuru rya Wasafi TV na Wasafi FM ndetse n’abandi bagize ikipe isanzwe imuherekeza mu bitaramo. Hari kandi amakuru avuga ko ashobora kuzana bamwe mu bahanzi bafitanye isano na Wasafi, nubwo amazina yabo atarashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira abantu muri iki gitaramo.
Kuba Diamond azazana n’itsinda rinini bishobora gutuma igitaramo cye i Kigali kirenga ku kuba ari igitaramo cy’umuhanzi umwe, ahubwo kikaba umwanya wo kugaragaza uburemere bwa Wasafi nk’ikigo cy’imyidagaduro gifite ibikorwa bitandukanye.
Ni ubwa mbere agarutse i Kigali kuva mu 2023
Uru rugendo rwa Diamond Platnumz i Kigali ruzaba ari urwa mbere kuva mu mwaka wa 2023, ubwo yaherukaga gutaramira Abanyarwanda mu bikorwa bya Giants of Africa Festival ndetse na Trace Awards & Festival byabereye i Kigali.
Diamond amaze imyaka myinshi afitanye umubano ukomeye n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda, ndetse Kigali ni umwe mu mijyi yo mu karere amaze kugarukamo inshuro nyinshi mu bitaramo bikomeye.
Kuri iyi nshuro, azasubira ku rubyiniro aho azahurira na Bruce Melodie, umuhanzi Nyarwanda baherutse gukorana indirimbo “Pom Pom”, bikaba byitezwe ko ubufatanye bwabo bushobora no kongera kugaragara imbere y’abafana muri iki gitaramo.
Igitaramo cyahinduriwe izina ariko itariki n’aho kizabera ntibyahindutse
Iki gitaramo cyari cyatangajwe mbere nka Friends of Amstel Experience, ariko nyuma izina rihinduka Diamond Platnumz Experience. Nubwo izina ryahindutse, itariki yo ku wa 29 Kanama n’aho kizabera, muri parikingi ya BK Arena, byagumye uko byari biteganyijwe.
Abategura iki gitaramo barateganya ko kizitabirwa n’abakunzi b’umuziki benshi, dore ko Diamond ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba kandi afite abafana benshi mu Rwanda no mu karere.
Ku wa 29 Kanama, Kigali izakira umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’Afurika, ariko kuri iyi nshuro Diamond ntazaba aje wenyine, itsinda rinini rimufasha mu bikorwa bya Wasafi rizaba riri kumwe na we, mu gitaramo gitegerejweho imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro.
Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10