Wednesday, August 26, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umurage utazibagirana usizwe n’umuhanzikazi Dolly Parton witabye Imana bigashengura abakomeye ku Isi

Umurage utazibagirana usizwe n’umuhanzikazi Dolly Parton witabye Imana bigashengura abakomeye ku Isi

Dolly Parton, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bubashywe cyane mu mateka ya Country Music, yapfuye ku myaka 80, asiga umurage urenze umuziki, kuva ku ndirimbo zakunzwe n’ibisekuru byinshi kugeza ku bikorwa by’ubugiraneza byageze ku bana babarirwa muri za miliyoni.

Dolly Parton, umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Country, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime, rwiyemezamirimo n’umugiraneza, yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, afite imyaka 80. Urupfu rwe rwabereye i Nashville muri Leta ya Tennessee, ari na ho yari atuye kandi hakaba umwe mu mijyi ikomeye mu mateka ya Country Music. Abatangaje urupfu rwe bavuze ko yapfuye mu mahoro, ariko impamvu y’urupfu rwe ntiyahise itangazwa.

Urupfu rwa Parton rusize icyuho gikomeye mu muziki w’Amerika, ariko umurage we uzahoraho kuko ibikorwa bye birimo birimo n’indirimbo byageze Kure hashoboka. Mu myaka hafi 60 yamaze mu ruhando rw’imyidagaduro, Parton yabaye umwe mu banditsi b’indirimbo bakomeye mu mateka, agira uruhare mu muziki, sinema, televiziyo, ubucuruzi n’imishinga ifasha abaturage.

Yavuye mu muryango ukennye, avamo ikimenyabose

Dolly Rebecca Parton yavutse ku wa 19 Mutarama 1946 ahitwa Locust Ridge muri Tennessee, mu muryango w’abana 12. Yakuriye mu bukene mu misozi ya Great Smoky Mountains, aho umuryango we wabaga mu buzima butari bworoshye. Se yari umuhinzi n’umukozi wo mu bwubatsi, mu gihe nyina yari afite uruhare rukomeye mu kurera abana no kubatoza umuco.

Ubuzima yakuriyemo bwaje kuba isoko y’inkuru nyinshi yagiye ashyira mu ndirimbo ze. Urugero rukomeye ni “Coat of Many Colors”, indirimbo ivuga ku ikanzu nyina yamudodeye mu myenda yaterateranyije ishaje, ikaba yarahindutse imwe mu ndirimbo zigaragaza neza uburyo Parton yashoboraga guhindura ubuzima busanzwe bw’umuryango we inkuru ikora ku mitima y’abantu benshi.

Yatangiye kuririmba akiri muto, aririmbira mu rusengero ndetse aza no kugaragara kuri televiziyo zo muri Tennessee. Afite imyaka 13 nibwo yakoze  recording ye ya mbere, ndetse anagera kuri Grand Ole Opry, ahantu hafatwa nk’ahantu h’ingenzi cyane mu mateka ya Country Music.

Kuva icyo gihe, inzozi z’umukobwa wakuriye mu bukene zatangiye guhinduka impamo.

“Jolene” na “I Will Always Love You”: indirimbo zahinduye amateka

Dolly Parton ntiyari umuririmbyi gusa. Yari umwanditsi w’indirimbo w’umwimerere, ufite ubushobozi bwo gufata amarangamutima y’abantu akayashyira mu magambo yoroshye ariko agamije kuyakuramo ikintu gikomeye.

Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo “Jolene” na “I Will Always Love You”, ebyiri mu ndirimbo zatumye izina rye rirenga imipaka ya Country Music.

“I Will Always Love You” yaje kugira ubuzima bushya ubwo Whitney Houston yayiririmbaga muri filime The Bodyguard, bituma ihinduka imwe mu ndirimbo zizwi cyane ku Isi Kandi ubuhanga bwayo bwaturutse mu ikaramu ya Parton, ikindi kimenyetso cy’ubushobozi bwe bwo kwandika indirimbo zishobora kubaho ibisekuru byinshi.

Mu gihe cy’umwuga we, Parton yanditse indirimbo zibarirwa mu bihumbi, kandi umuziki we watumye aba umwe mu bahanzi b’abagore bagurishije cyane mu mateka, aho amakuru y’urubuga rwe avuga ko yagurishije kopi z’indirimbo ze zirenga miliyoni 100 ku Isi.

Yegukanye ibihembo byinshi, birimo Grammy Awards, ndetse ahabwa Grammy Lifetime Achievement Award mu 2011. Yaje no kwinjizwa muri Country Music Hall of Fame na Rock & Roll Hall of Fame.

Kuva kuri Country Music kugera i Hollywood

Nubwo umuziki ari wo wamugize icyamamare, Dolly Parton ntiyigeze yemera kuguma mu cyiciro kimwe cy’imyidagaduro.

Yinjiye muri sinema, ahabwa umwanya ukomeye muri filime nka 9 to 5, aho indirimbo yayo yanditswe na Parton nayo yahindutse igihangano cyamenyekanye cyane.

Yagaragaye kandi muri Steel Magnolias ndetse n’izindi filime, agaragaza ko impano ye itagarukiraga ku kuririmba no kwandika indirimbo gusa.

Muri Hollywood, Parton yabashije kwigarurira umwanya wihariye nubwo yari umuhanzi wa Country music ariko yerekana ko ashobora no gukundwa n’abakunzi ba Pop, sinema n’abandi bantu batari basanzwe bakurikira Country Music.

Umugore wubatse business ye

Kimwe mu bintu byatumye Dolly Parton atandukana n’abandi bahanzi bo mu gihe cye ni uko atabaye gusa igihangange ku rubyiniro, ahubwo yanabaye rwiyemezamirimo w’umuhanga.

Mu 1986, yafashe imigabane muri pariki yari izwi nka Silver Dollar City muri Tennessee, ayihinduramo Dollywood. Uko imyaka yagiye ishira, Dollywood yaragutse iba imwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bizwi cyane muri Tennessee.

Ibi byerekanye uruhande rwa Parton rutakunze kuvugwa cyane nubwo byerekanaga ubushobozi buhambaye bwo guhindura izina rye n’impano ze harimo n’ubucuruzi burambye.

Yashinze kandi sosiyete ya Sandollar Productions, yagize uruhare mu gutunganya imishinga ya televiziyo na sinema, harimo Buffy the Vampire Slayer na Father of the Bride.

Umurage urenze umuziki

Mu mateka y’uyu muhanzikazi hari igice gikomeye kurusha ibindi mu murage wa Dolly Parton ni kigizwe n’ibikorwa bye byo gufasha abandi.

Mu 1995 yatangije Dolly Parton’s Imagination Library, gahunda yatangiranye no guha abana ibitabo ku buntu, nyuma ikaguka kugeza igeze  mu bihugu bitandukanye.

Uyu mushinga watangiriye mu gace yakuriyemo, ariko uza guhinduka gahunda mpuzamahanga yo guteza imbere gusoma no kwandika. Ubu ibitabo byageze ku bana babarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku Isi.

Parton yavuze kenshi ko kuba se atarashoboye gusoma no kwandika neza byagize uruhare mu gutuma yifuza gufasha abana kubona ibitabo bakiri bato.

Mu 2020, mu gihe isi yari ihanganye na COVID-19, Parton yatanze miliyoni imwe y’amadolari mu bushakashatsi ku rukingo rwa COVID-19 bwakorewe muri Vanderbilt University Medical Center. Ubu bushakashatsi bwagize uruhare mu iterambere ry’urukingo rwa Moderna.

Yanafashije abahuye n’ibiza, cyane cyane nyuma y’inkongi yibasiye agace ka Smoky Mountains muri Tennessee mu 2016, ndetse ashyigikira indi mishinga y’ubuzima n’imibereho myiza.

Umwimerere we ntiwari mu muziki gusa

Dolly Parton yari afite isura idasanzwe, umusatsi muremure, akambara imyenda ikozwe n’ibikoresho bifite agaciro, ndetse n’uburyo bwo kuvuga kwe bwatumaga abantu bamugira uwihariye bikamuzamurira igikundiro.

Gusa inyuma y’iyo sura yari umuhanzi w’umuhanga, umugore w’umucuruzi kandi wari ufite ubushobozi budasanzwe bwo kumva ibyo abantu bashaka kumva.

Yashoboye guhangana no gukomeza kuba Parton nyirizina mu gihe isi y’imyidagaduro yahindagurikaga inshuro nyinshi.

Ni umwe mu bantu bake cyane bagize nomination mu bihembo bine bikomeye by’imyidagaduro muri Amerika birimo Emmy, Grammy, Oscar na Tony. Yahawe kandi Kennedy Center Honors mu 2006 ndetse na Grammy Lifetime Achievement Award mu 2011.

Asize umurage utazasibangana

Dolly Parton yapfuye nyuma y’imyaka myinshi amaze ahindutse ikimenyabose kirenze umupaka wa muzika.

Yari ijwi ry’umukobwa wakuriye mu bukene bwo mu misozi ya Tennessee, ariko akagera ku rwego rwo kuririmbirwa n’abantu bo ku migabane itandukanye.

Yari umwanditsi wanditse “Jolene” na “I Will Always Love You”, umukinnyi wa filime, umushoramari wubatse Dollywood, ndetse n’umugiraneza wafashije abana kubona ibitabo n’abandi kubona ubufasha mu bihe bikomeye.

Mu gihe isi y’imyidagaduro imusezeraho, Dolly Parton asize ikibazo kitoroshye gusubiza: ni abantu bangahe bashoboye kuba icyamamare ku rwego nk’urwe, ariko bagakoresha iryo zina kugira ngo bahindure ubuzima bw’abandi?

Igisubizo kiri mu ndirimbo ze, mu mafilime yakinnye, mu bana bahawe ibitabo binyuze muri Imagination Library, no mu bantu benshi bakomeje kubona muri we urugero rw’umuntu wavuye m’ ubuzima bworoheje akabubyazamo umurage w’isi.

Dolly Parton ashobora kuba atakiri ku rubyiniro, ariko inkuru ye, indirimbo ze n’ibikorwa bye bizakomeza kuririmbwa no kuvugwa n’ibisekuru bizaza.

Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − seven =