Abakandida 54 barimo 11 b’igitsinagore, ni bo bari ku rutonde rwa burundu rw’abazahatanira umwanya w’Umudepite uhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, uzasimbura Venuste Icyitegetse weguye mu mezi abiri ashize.
Urutonde rwa burundu rw’abemerewe kwiyamamaza, rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Kanama 2026, na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Umubare w’abakandida wiyongereye dore ku rutonde rw’agateganyo rwari rwatangajwe mbere tariki 17 Kanama 2026, rwari ruriho abakandida 45. Bivuze ko hiyongereyeho abakandida icyenda (9).
Nyuma yo gutangaza uru rutonde rwa burundu, hakomeje gutegurwa amatora nyirizina ateganyijwe ku ya 02 Nzeri 2026.
Aba bakandida bagomba kuzavamo ako uzasimbura Umudepite uhagararira urubyiruko, Venuste Icyitegetse, weguye kuri uyu mwanya muri Kamena uyu mwaka wa 2026.
Uzatsinda aya matora azakomereza ku gihe cyari gisigajwe n’uriya Mudepite weguye, akazasoza manda y’imyaka itanu y’Inteko Ishinga Amategeko yatangiye muri 2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iteganya gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo ku ya 02 Nzeri, mu gihe ibyavuye mu matora bya nyuma biteganyijwe gutangazwa ku ya 09 Nzeri 2026.
Venuste Icyitegetse weguye ku ya 11 Kamena 2026, yabaye Umudepite wa mbere weguye wo muri Manda ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatangiye muri 2024 ikazasoza muri 2029.

RADIOTV10