Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo kiva ku 8,25 % kigera ku 8,75%, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro.
Iki cyemezo cyafashwe na Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, nyuma y’inama yateranye ku wa 26 Kanama 2026, igamije gusuzuma uko ubukungu bw’u Rwanda n’ubw’Isi bwifashe, kuvugurura iteganyamibare ndetse no kugena igipimo cy’inyungu fatizo.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wazamutse cyane mu mezi ashize. Wavuye ku 9.1 ku ijana mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026 ugera kuri 13.2 ku ijana mu gihembwe cya kabiri, mbere yo kugera kuri 14.5 ku ijana muri Nyakanga 2026.
Uwo muvuduko uri hejuru cyane y’imbago ngenderwaho Banki Nkuru y’u Rwanda yifuza ko ibiciro bigumamo, ziri hagati ya 2 na 8 ku ijana. Muri Nyakanga, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wongeye kwiyongera uva kuri 13.6 ku ijana muri Kamena ugera kuri 14.5 ku ijana.
Banki Nkuru ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro ryaturutse ku mpamvu zitandukanye, zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, ingufu, ubwikorezi n’amacumbi. Ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba byazamutseho 7.3 ku ijana, bivuye kuri 5.2 ku ijana, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’imboga, ibirayi n’ibishyimbo.
Ibiciro by’ibikomoka ku ngufu na byo byagize izamuka rikomeye, bikagera ku kigero cya 45 ku ijana, bivuye kuri 21.1 ku ijana. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’amakara n’inkwi, ibikomoka kuri peteroli ndetse na gazi.
Muri Nyakanga, ibiciro by’inyama na byo byarazamutse, bikaba byaragizwemo uruhare n’indwara y’amatungo yari yarabaye inzitizi ku nyama zigezwa ku isoko. Banki Nkuru ivuga ko iyi ndwara yagiye ikumirwa kandi ubu ikaba igenda igabanuka.

Impamvu zatuma ibiciro bikomeza kuzamuka
Nubwo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba munsi y’icyari cyitezwe mbere, haracyari impungenge zishobora gutuma ibiciro bikomeza kuzamuka.
Muri zo harimo ingaruka z’ikirere cya El Niño, zishobora guhungabanya umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, bityo zikazamura ibiciro by’ibiribwa. Hari kandi ubushyamirane bukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati bushobora gutuma ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga bikomeza kuba hejuru.
Banki Nkuru iteganya ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzagera ku mpuzandengo ya 13.1 ku ijana muri 2026, ukamanuka ukagera kuri 7.9 ku ijana muri 2027. Icyakora, biteganyijwe ko uzaguma hejuru y’imbago ngenderwaho ziri hagati ya 2 na 8 ku ijana muri uyu mwaka, mbere yo kongera kugaruka muri izo mbago mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2027.
Banki Nkuru kandi yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga rishobora kugira ingaruka ku Rwanda. Ingaruka z’amapfa n’imvura nyinshi zishobora guterwa na El Niño, cyane cyane ku biribwa birimo umuceri, amavuta yo guteka n’isukari, ni zimwe mu mbogamizi zishobora gutuma ibiteganyijwe bitagerwaho.
Inyungu z’inguzanyo zishobora gukomeza guhinduka
Izamuka ry’igipimo cy’inyungu fatizo rimaze kugira ingaruka ku isoko ry’imari y’igihe gito. Inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho hagati yazo yazamutse igera kuri 7.73 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ivuye kuri 6.30 ku ijana mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
Nubwo bimeze bityo, inyungu ku bwizigame muri banki z’ubucuruzi ndetse n’inyungu banki zitangiraho inguzanyo ntizahindutse cyane. Inyungu ku bwizigame yari 9.79 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ugereranyije na 9.75 ku ijana mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
Ku nguzanyo, inyungu banki z’ubucuruzi zatangiragaho yari 15.88 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ugereranyije na 15.96 ku ijana mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
Banki Nkuru ivuga ko ibi bigaragaza ko impinduka ku gipimo cy’inyungu fatizo zifata igihe kugira ngo zigere ku nyungu zikoreshwa muri banki z’ubucuruzi.
Ku rundi ruhande, inyungu ku nguzanyo zihabwa abantu ku giti cyabo yazamutse, mu gihe izihabwa ibigo by’ubucuruzi yagabanutse. Banki Nkuru ivuga ko igabanuka ry’inyungu ku nguzanyo z’ibigo ryatewe ahanini n’uko inguzanyo byahawe zari ahanini iz’igihe gito, zisanzwe zitangirwa ku nyungu ntoya.
Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera
Nubwo hari umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro, Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa by’ubukungu byakomeje kwiyongera.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 10 ku ijana mu gihembwe cya mbere cya 2026, mu gihe igikomatanyo cy’ibipimo by’ubukungu biboneka ku buryo bwihuse cyazamutseho 10.9 ku ijana mu gihembwe cya kabiri. Ibi bigaragaza ko ibikorwa by’ubukungu bikomeje kwaguka nubwo hakiri ibibazo bishobora kugira ingaruka ku bukungu mpuzamahanga.
Ku bijyanye n’ubucuruzi bwo hanze, ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 51 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ahanini bitewe n’izamuka ry’amabuye y’agaciro yoherejwe ndetse n’ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.
Ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 39.4 ku ijana, mu gihe ibitumizwa mu mahanga byazamutseho 28 ku ijana. Ibi byatumye icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongera kigera kuri miliyoni 821.9 z’amadolari ya Amerika, kivuye kuri miliyoni 722.3 mu gihembwe cya kabiri cya 2025.
Ifaranga ry’u Rwanda rikomeje kugira agaciro
Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yagaragaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kugira agaciro ugereranyije n’amadevize akomeye.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 0.87 ku ijana ugereranyije n’idolari rya Amerika, mu gihe mu gihe nk’icyo cya 2025 ryari ryaragabanutseho 2.96 ku ijana.
Banki Nkuru ivuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryashyigikiwe n’amavugurura yakozwe ku isoko ry’ivunjisha, izamuka ry’amadevize yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga, kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’ishoramari ry’abanyamahanga.
Kugeza mu mpera za Kamena 2026, u Rwanda rwari rufite amadovize ahagije ku buryo rwashoboraga gutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu gihe cy’amezi 4.2, hejuru gato y’amezi ane afatwa nk’urwego ruboneye rw’ubwizigame bw’amadevize.
Banki Nkuru ikomeje gukaza politiki y’ifaranga
Iki cyemezo cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ho amanota 50 ni ikimenyetso cy’uko Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeje gukaza politiki y’ifaranga mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.
Banki Nkuru ivuga ko igipimo cy’inyungu fatizo kimaze kuzamurwa ho amanota 175 kuva mu Gushyingo 2025. Iki cyemezo gishimangira ubushake bwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro no gufasha umuvuduko w’izamuka ryabyo kongera kugera mu mbago ngenderwaho mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2027.
Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga yavuze ko izakomeza gukurikirana uko ubukungu bwitwara, kandi ko yiteguye gufata izindi ngamba ziboneye mu gihe bikenewe, mu rwego rwo guhangana n’umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro.
RADIOTV10