Tuesday, September 1, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umunyekongo uzwi ku mbuga nkoranyambaga ushinjwa gutangaza ibishyigikira M23 yafatiwe muri Tanzania

Umunyekongo uzwi ku mbuga nkoranyambaga ushinjwa gutangaza ibishyigikira M23 yafatiwe muri Tanzania

Denise Mukendi Dusauchoy ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinjwa n’ubutabera bw’iki Gihugu ibyaha bishingiye ku gushyigikira Ihuriro AFC/M23, yafatiwe muri Tanzania, anashyikirizwa Igihugu cye cyari cyamushyiriyeho impapuro zo kumufata.

Uyu mugore yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri Tanzania, nyuma y’aho inzego z’ubutabera za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisohoreye impapuro zo kumuta muri yombi.

Minisiteri y’Ubutabera n’Ubushinjacyaha Bukuru muri DRC ni yo yatangaje aya makuru, ivuga ko iri tabwa muri yombi ryabaye mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu by’ubutabera.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama rishyira ku wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, Minisiteri yavuze ko iri tabwa muri yombi ryaturutse ku bikorwa by’ubutabera byakozwe n’inzego zibishinzwe muri RDC, mu rwego rw’imanza nshinjabyaha zitandukanye zikiri gukorwaho iperereza.

Minisiteri yagize iti “Minisiteri y’Ubutabera n’Ubushinjacyaha Bukuru iramenyesha abaturage ko Madamu Denise Dusauchoy yatawe muri yombi ku itariki ya 30 Kanama 2026 muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania n’inzego zibishinzwe z’iki Gihugu, mu gushyira mu bikorwa impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’inzego z’ubutabera za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu by’ubutabera.”

Minisiteri yakomeje ivuga ko mu Ukwakira no mu Ugushyingo 2025, Umushinjacyaha Mukuru ku Rukiko rw’Ubujurire yari yoherereje inzego z’ubutabera z’u Bubiligi ibyifuzo bitatu by’ubufatanye mu iperereza mpuzamahanga.

Ibyo byifuzo byari bifitanye isano n’imanza nshinjabyaha zari ziri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Kinshasa/Gombe, aho Denise Dusauchoy n’abandi bantu bari baburana cyangwa bakurikiranwaga.

Minisiteri yavuze kandi ko muri izo dosiye hari hasohotse n’impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha.

DRC yashimiye inzego za Tanzania ku bufatanye zagize mu gushyira mu bikorwa iki cyemezo cy’ubutabera.

Minisiteri yagize iti “Minisiteri ishimira ubufatanye hagati y’inzego zibishinzwe za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iza Tanzania.”

RDC kandi yashimiye inzego za Tanzania ku “bufatanye bwihuse” zagize, inavuga ko yiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu by’ubutabera, cyane cyane mu kurwanya kudahana no guteza imbere ubutabera.

Gusa, Minisiteri y’Ubutabera yashimangiye ko kuba Denise Dusauchoy yatawe muri yombi bidahita bisobanura ko ahamwa n’ibyaha.

Yagize iti “Itabwa muri yombi rya Madamu Denise Dusauchoy ni igikorwa cy’imiburanishirize y’urubanza kandi ntacyo rivuga ku kuba yaba ahamwa n’icyaha. Akomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rumuhamije icyaha mu cyemezo cya nyuma kidashobora kujuririrwa.”

Denise Dusauchoy ashinjwa n’abategetsi bo muri Congo gukwirakwiza ibitekerezo bishyigikiye u Rwanda n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya buriya butegetsi bwa Congo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =