Tuesday, September 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hagaragajwe uburyo kuba mu gace u Rwanda ruherereyemo hari imitwe y’iterabwoba bishimangira ko hari n’ibyaha by’iyezandonke

Hagaragajwe uburyo kuba mu gace u Rwanda ruherereyemo hari imitwe y’iterabwoba bishimangira ko hari n’ibyaha by’iyezandonke

Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari mu Rwanda, Gashumba Jeanne Pauline yavuze ko imitwe y’iterabwoba idashobora kubaho idafite abayitera inkunga mu buryo bw’amikoro, kandi ko ibyo ari ibyaha by’iyezandonke bimunga ubukungu bw’Ibihugu, bityo ko hakenewe ubufatanye mu guhangana na byo.

Ibi yabigarutseho mu nama ngarukamwaka ya 52 ishinzwe kurwanya iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba n’ibikorwa by’intwaro za kirimbuzi, yahuje abagize Inteko Rusange y’ibihugu 22 biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (ESAAMLG).

Abaminisitiri, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye, abayobozi b’ibigo bishinzwe ubugenzacyaha ku byerekeye imari, abahagarariye inzego zishinzwe kugenzura imari n’amabanki, abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bateraniye i Kigali, barebera hamwe uko ibyaha by’iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba n’ibikorwa by’intwaro za kirimbuzi byacika mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Gashumba Jeanne Pauline, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari mu Rwanda, yavuze ko kugeza ubu hari aho ibyo byaha bikigaragara.

Yagize ati: “Ibyaha bimunga ubukungu birakorwa kandi ibyo byaha bimunga ubukungu ni byo bituma habaho iyezandonke. Ikindi kandi, agace duherereyemo, mujya mwumva imitwe y’iterabwoba. Iyo mitwe y’iterabwoba ntabwo ishobora kubaho idafite uyitera inkunga. Ibyo rero bivuze ko kuba imitwe y’iterabwoba ihari, n’abayitera inkunga barahari. Ntabwo rero twabyirengagiza ko ibyo byaha bihari.”

Nubwo ibyo byaha bikigaragara muri ibyo bihugu, Fikile Philda Zitha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itsinda Rihuriweho n’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo rishinzwe kurwanya iyezandonke, yavuze ko bashima umuhate u Rwanda rugaragaza mu kubirwanya.

Yagize ati: “U Rwanda ni umwe mu bafatanyabikorwa bacu b’ingenzi mu rwego rwo kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba, ndetse no gukwirakwiza intwaro cyangwa ibindi bikorwa bibangamira umutekano. U Rwanda kandi rwagaragaje ubushake n’ubwitange mu gukomeza ingamba zo kurwanya ibi byaha, ndetse no kugira uruhare rugaragara muri uru rugamba ku rwego rw’akarere, hagamijwe gukomeza ubusugire n’ubwizerwe bw’imikorere y’imari ku rwego mpuzamahanga.”

“Nk’uko tubizi, ibi byaha ntibyubahiriza imipaka y’ibihugu. Buri gihe rero dushishikariza ubufatanye mpuzamahanga, kandi u Rwanda rwagaragaje ko rukorana neza n’ibindi bihugu bigize uyu muryango. By’umwihariko, nk’umwe mu banyamuryango b’ingenzi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rwumva neza uruhare rwarwo, kandi rukaruha agaciro gakomeye.”

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nick Barigye, yavuze ko ibyo byaha by’iyezandonke ndetse n’iby’iterabwoba bidindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bityo ko kugira ngo bicike hakenewe ubufatanye hagati y’ibihugu.

Yagize ati: “Kubahiriza ibisabwa mu bijyanye na tekiniki ni ngombwa, ariko ntabwo bihagije. Icy’ingenzi ni umusaruro ugerwaho. Ni yo mpamvu dukwiye kwibaza: icya mbere, ese amafaranga akomoka ku bikorwa bitemewe ari guhagarikwa? Icya kabiri, ese imitungo y’abanyabyaha iri kugaruzwa? Icya gatatu, ese imiyoboro y’abanyabyaha iri gusenywa? Ibi ni byo bipimo dukwiye gushingiraho mu gusuzuma niba gahunda n’inzego zacu zikora neza.”

Nick Barigye yakomeje agaragaza ko ubufatanye hagati y’ibihugu ari bwo buzatuma ibyo bibazo bikemuka.

Yagize ati: “By’umwihariko, ndasaba ko gahunda yo gusuzuma ibihugu hagati yabyo itafatwa nk’uburyo bwo gushyira igitutu ku bihugu, ahubwo igafatwa nk’igikoresho cyo kunoza imikorere. Iyi gahunda idufasha kumenya intege nke dufite, gushyiraho ibyihutirwa no kurushaho gukomeza inzego n’uburyo dukoresha mu kurwanya ibyaha by’iyezandonke.”

“Kugira ngo ibyo bigerweho, biradusaba ubufatanye bukomeye hagati ya Leta n’abikorera, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’akarere. Imari ikoreshwa mu buryo butemewe ikura umutungo mu bikorwa by’iterambere, igaca intege inzego, ndetse ikabangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

“Inshingano dufite rero irasobanutse: kugira inzego zikomeye, kurushaho gukorana no kugaragaza umusaruro uhamye. Nidushyira mu bikorwa izi ntego eshatu, tuzagira uruhare rufatika mu kubaka akarere gafite umutekano, gashobora guhangana n’ibibazo, kandi gafite iterambere n’ubukungu burambye.”

Mu mwaka wa 1999 ni bwo ibihugu 22 bigize Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo byihurije mu muryango ufite inshingano zo gufasha ibihugu binyamuryango gushyira mu bikorwa amabwiriza mpuzamahanga yo kurwanya iyezandonke, inkunga z’iterabwoba n’ibindi byaha by’imari.

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nick Barigye

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + three =