Iradukunda Olivier uzwi nka Yugi Umukaraza wari umaze amezi abiri n’igice afunzwe, wari watawe muri yombi ashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Shaddyboo ariko hakabura ibimenyetso bifatika, nyuma akaza gushinjwa gukoresha ibiyobyabwenge, yarekuwe nyuma yuko habayeho ubwumvikane hagati ye n’Ubushinjacyaha.
Uyu musore yari watawe muri yombi tariki 23 Kamena 2026, nyuma yuko Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo amutangiye ikirego ko yari yamwakiriye iwe bagasangira inziga ubundi akaza kwisanga akeka ko yamusambanyije.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwaburanishije urubanza rw’ifungwa ry’agateganyo, rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu Yugi Umukaraza ku mpamvu zikomeye zagaragaye ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, mu gihe ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina, hatagaragaye impamvu zifatika.
Yugi Umukaraza utaranyuzwe n’iki cyemezo, yahise akijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko na rwo ruza gushimangira kiriya cyemezo, aho tariki 18 Kanama 2026 rwanzuye ko uyu musore akomeza gukurikiranwa afunze.
Amakuru yizewe yemeza ko uyu musore yumvikanye n’Ubushinjacyaha baburanaga, ko agiye kwisubiraho, ibintu byemewe mu rwego rw’ametegeko, ndetse akaba yemerewe kurekurwa.

Uyu musore yasohotse mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere kuri uyu wa Kane tariki 03 Nzeri 2026.
Ubwo yasohoka muri iri Gororero kandi, inshutsi nze n’abo mu muryango we baje kumwakira, bamugaragariza ko bishimiye kuba atashye, nawe abagaragariza akanyamuneza.
Nyuma yuko uyu musore atawe muri yombi akekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo, ni bwo yaje gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gupimwa.
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yashinjwaga gusambanya ku gahato, na we byaje kugaragara ko afite ibibazo bituruka ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, aho yaje kujya kwivuriza mu kigo kibishinzwe cyita ku bafite ibibazo nk’ibi, ariko amakuru akaba avuga ko na we yamaze kuvayo, ubu ari mu rugo.
RADIOTV10