Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tarik, bemeranyijwe gushyiraho Ambasade mu Bihugu byombi, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman.
Ibi byatangajwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriraga mu Bwami bwa Oman kuva kuri uyu wa Mbere tariki 07 kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2026, ku butumire bw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tarik.
Muri uru ruzinduko, aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo gushimangira umubano w’Ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere inyungu zihuriweho.
Mu byemeranyijweho harimo gushyiraho za Ambasade mu Bihugu byombi, gushyiraho Komite Ihuriweho y’Ibihugu byombi ndetse n’Inama ihuriweho y’abikorera, kugira ngo habeho uburyo buhoraho bwo guhuza ibikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yasinywe.
U Rwanda na Oman kandi byagaragaje ko bishaka kurushaho guteza imbere ubufatanye mu ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ubukerarugendo, ibijyanye n’ibikorwa remezo n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, itumanaho, ikoranabuhanga, ndetse n’ibijyanye n’imari.
Ibihugu byombi kandi byashishikarije abikorera n’inzego za Leta kurushaho gukorana, hagamijwe kongera ubucuruzi hagati yabyo.
Mu rwego rwo gukomeza ubu bufatanye, muri uru ruzinduko hanasinywe amasezerano atandukanye, arimo ajyanye no gukuraho viza ku bafite pasiporo za Leta ku mpande zombi, kwirinda gusoresha inshuro ebyiri ndetse n’amasezerano y’ubwumvikane mu nzego zitandukanye.
Ayo masezerano y’ubwumvikane arebana na politiki n’ibiganiro hagati y’Ibihugu, umurimo, ibijyanye n’ibyambu n’iterambere ryabyo, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari ndetse n’ubufatanye bw’ingamba mu guteza imbere ishoramari.
Abayobozi bombi bagaragaje ko bishimiye uko umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman bikomeje gutera imbere, by’umwihariko mu bijyanye n’ubwikorezi, itumanaho n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Perezida Kagame na Sultan Haitham kandi baganiriye ku bibazo bitandukanye byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko ibirebana n’umutekano n’amahoro.
Bombi bongeye gushimangira ko bashyigikiye gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro n’uburyo bw’amahoro, hubahirizwa amahame y’amategeko mpuzamahanga.
Perezida Kagame yashimiye Oman uruhare igira mu guteza imbere ibiganiro no gushakira amahoro ibibazo byo mu karere, mu gihe Sultan Haitham yashimiye u Rwanda uruhare rugira mu guteza imbere ituze n’umutekano ndetse no gushaka ibisubizo by’amahoro mu karere ruherereyemo muri Afurika.
Mu gusoza uru ruzinduko, Perezida Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman n’abaturage b’iki Gihugu uburyo bamwakiriye we n’intumwa yari ayoboye, anamutumira kugirira uruzinduko mu Rwanda.

RADIOTV10