Thursday, September 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Havutse impaka nyuma yuko hatangajwe ishyirwaho ry’uwabaye Umunyamakuru mu Rwanda nk’Umwami wa Tooro muri Uganda

Havutse impaka nyuma yuko hatangajwe ishyirwaho ry’uwabaye Umunyamakuru mu Rwanda nk’Umwami wa Tooro muri Uganda

Amakimbirane n’impaka byadutse ku birebana n’ugomba gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV wa Tooro muri Uganda, nyuma y’uko hatangajwe ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we watoranyijwe nk’umusimbura.

Uyu Edward Rukidi Kijanangoma byavugwaga ko yimitswe, yahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda UBC TV, ndetse akaba yarigeze no gukorera Televiziyo Rwanda.

Igikomangoma Ruth Komuntale, mushiki wa nyakwigendera Umwami Oyo, yahakanye ayo makuru, avuga ko atajyanye n’ibikubiye mu irage ry’umuvandimwe we. Yavuze ko Umwami Oyo yasize inyandiko igaragaza mu buryo bweruye umuntu wagombaga kuzasimbura ku ngoma.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Komuntale yavuze ko yashakaga gukuraho urujijo rwatewe n’amakuru yatangajwe n’abagize itsinda ry’abakuru b’umuco muri Tooro, ashimangira ko ibyatangajwe bitari bihuye n’umwanzuro wari ushingiye ku nyandiko yasizwe n’Umwami Oyo.

Yasobanuye ko muri iryo rage, Umwami Oyo yari yaragaragaje ko umuhungu we ari we uzamukurikira ku ngoma, ndetse akanagena uko bizagenda mu gihe habaye impamvu yihariye yatuma uwo musimbura adashobora kuragwa ingoma.

Komuntale yavuze ko izina rya Edward Rukidi Kijanangoma ryatangajwe nk’iry’uwasimbura Umwami Oyo ritajyanye n’amabwiriza Umwami yasize mu nyandiko ye.

Yavuze ko mbere yo gutangaza umusimbura, umuryango w’Umwami Oyo wari waraganiriye n’abayobozi batandukanye, barimo General Tumukunde na Charles Kamarasi, kugira ngo basuzume neza ibikubiye mu irage.

Komuntale yavuze ko hari hateganyijwe indi nama n’abanyamategeko, aho bari kongera gusuzuma iryo rage no kureba uburyo bwo gutangaza ku mugaragaro uzasimbura Umwami Oyo.

Yatangajwe no kuba amakuru y’umusimbura yaragiye hanze mbere y’uko iyo gahunda yo kugisha inama abanyamategeko ishyirwa mu bikorwa.

Ati: “Ibyabaye uyu munsi byadutangaje cyane. Ntitwari tuzi ko bigiye kuba. Ndashaka kubwira abantu ba Tooro ko ayo makuru atari yo, kuko umuvandimwe wanjye atigeze asiga ayo mabwiriza.”

Igikomangoma Komuntale kandi yavuze ko uku kutumvikana kubabaje cyane kuko kwabaye mu gihe umuryango n’abaturage ba Tooro bakiri mu bihe byo kunamira no gutabariza Umwami Oyo.

Yavuze ko impaka zerekeranye n’umusimbura we zishobora gutuma umuryango udaha agaciro gahagije igihe cyo kumwibuka no kumuririra mu mahoro.

Yasabye abaturage ba Tooro gukomeza gutuza no kurangwa n’ubumwe, bubahiriza umurage w’Umwami Oyo, ashimangira ko itangazwa rya Edward Rukidi Kijanangoma nk’umusimbura ritagomba gufatwa nk’umwanzuro wa nyuma w’umuryango.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − five =