Wednesday, September 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zaganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zaganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererana, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Kirsty McNeill, uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe Afurika n’Iterambere Mpuzamahanga, byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo imibanire y’Ibihugu byombi.

Ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga byabaye nyuma y’uko Kirsty McNeill ahawe izi nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe Afurika n’Iterambere Mpuzamahanga.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yavuze ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga na Hon. Kirsty McNeill, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika n’Iterambere Mpuzamahanga w’u Bwongereza, nyuma yo guhabwa inshingano vuba aha.”

Mu byo baganiriyeho harimo uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze ndetse n’uburyo wakomeza gutera imbere mu nzego zitandukanye.

Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku bibazo n’ibikorwa by’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, basangira ibitekerezo ku bibazo byugarije aka karere n’ibishobora gukorwa mu gushaka ibisubizo.

URwanda n’u Bwongereza, bisanzwe ari Ibihugu bifitanye imikoranire mu rwego rwa dipolomasi, ndetse no mu zindi nzego zigamije iterambere n’imibereho myiza.

Ibi Bihugu kandi byigeze kugirana amasezerano agamije gushakira umuti ikibazo cy’abimukira benshi bakomeje kujya mu Gihugu cy’u Bwongereza, yashoboraga gutuma iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyohereza abimukira mu Rwanda, ariko iyi gahunda iza kuburizwamo na Guverinoma yari iyobowe na Sir Keir Starmer wari Minisitiri w’Intebe wacyo, akaba anaherutse kwegura, asimburwa na Andy Burnham, watangiye imirimo ye ku wa 20 Nyakanga 2026.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =