Thursday, September 17, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza uburyo America yashegejwe bikomeye n’ibitero bya Iran

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza uburyo America yashegejwe bikomeye n’ibitero bya Iran

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza uburyo ibirindiro bitandukanye by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America mu Burasirazuba bwo Hagati, byangijwe bikomeye n’ibitero bya Iran.

Aya mafoto yabonywe n’ikinyamakuru CBS, yerekana ibyangijwe n’ibitero bya Iran ku birindiro binyuranye bya America mu Bihugu binyuranye bisanzwe ari inshuti z’iki Gihugu kinafitemo ibikorwa bya gisirikare.

Aya mafoto yatanzwe n’abasirikare bari mu kazi, agaragaza radar y’indege yaciwe, za kontineri n’ibyumba by’abasirikare byasenyutse ndetse n’inyubako zangiritse bikomeye.

Aya mafoto nta matariki agaragara igihe ibyo bitero byabaye, ariko bivugwa ko yafatiwe ku birindiro n’ahandi hantu h’ingabo za America muri Arabie Saoudite no muri Kuwait.

Umwe mu basirikare waganirije CBS ariko izina rye ntiryatangajwe, yavuze ko ibyangijwe ari byinshi ariko ko bitigeze bigaragarizwa Abanyamerika ku rugero rukwiye.

Yagize ati “Ibi ni ibyangijwe bikomeye ku birindiro byacu bitigeze bigaragarizwa abaturage b’Abanyamerika. Tumeze nk’abahagaze dufunze amaso, bakadukubita mu maso.”

Ibiro bya Perezida wa America byabwiye BBC ko ku byerekeye ibi byangijwe yabibaza Ubuyobozi bw’Ingabo za America bukorera mu Burasirazuba bwo Hagati (US Central Command).

Iki kinyamakuru dukesha aya makuru, kivuga ko cyagerageje kuvugisha ibi biro ku bya biriya bikorwa, ariko ko cyarinze gishyira hanze iyo nkuru bitaragira icyo bibivugaho.

Iki kinyamakuru cyasohoye aya mafoto nyuma y’umunsi umwe gusa raporo y’Urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa bya Pentagon igaragaje ko inyubako n’ibindi bikorwa remezo birenga amagana ku birindiro by’ingabo za America mu Burasirazuba bwo Hagati byangijwe, ibindi bigasenywa burundu kubera ibitero bya Iran.

Ifoto imwe igaragaza indege yo mu bwoko bwa Boeing E-3 Sentry yari ku birindiro cy’Ingabo zirwanira mu Kirere za America cya Prince Sultan muri Arabie Saoudite. Iyo ndege bigaragara ko yacitsemo kabiri, igice cy’inyuma cyayo kikaba cyarasenyutse kigahinduka umuyonga.

Nubwo iyo foto idafite itariki yafatiweho, BBC Verify yari yaragenzuye mbere ifoto isa na yo, bigaragara ko yaba ari iy’iyo ndege ya radar, yafashwe muri Werurwe.

Indege za Boeing E-3 AWACS zisanzwe zikoreshwa mu gutahura no gukurikirana ibisaru biri kure, hagamijwe gutanga amakuru y’ibishobora kuba iterabwoba hakiri kare.

Muri icyo gihe, umukozi wa Leta Zunze Ubumwe za America yabwiye Reuters ko abasirikare 12 b’Abanyamerika bakomeretse mu gitero cya Iran cyagabwe kuri ibyo birindiro by’indege, muri bo babiri bakaba bari bakomeretse bikomeye.

Andi mafoto abiri adafite amatariki, bivugwa ko yafatiwe ku birindiro bya Camp Beuhring muri Kuwait, agaragaza kontineri n’ibyumba by’abasirikare byajanjaguritse, ndetse n’inyubako imeze nk’ihema yasenyutse burundu, umwotsi mwinshi uzamuka aho ibyo bikorwa byari biri.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 8 =